Dore abantu umusore uri mu rukundo akwiriye kwirinda

Nyuma y’aho bigaragariye ko hari abantu basenya byihuse kandi mu buryo bworoshye umubano w’abikundaniye twifuje kubagezaho abantu umusore agomba kugendera kure kugira ngo abashe kuba mu rukundo ruhamye n’umukunzi we.

Inshuti z’umukobwa mukundana nizo zishobora kuba intandaro z’isenyuka z’urukundo rwanyu, Umusore arasabwa kuzitondera cyane.

Hari amakosa umusore agomba kwirinda gukora igihe cyose ari kumwe n’inshuti
z’umukobwa bakundana, kuko hari igihe ibikorwa runaka ashobora gukora cyangwa kubakorera bishobora kumuviramo gutandukana n’uwo yakundaga kandi atazi ko ariwe wabigizemo uruhare. Ikindi kandi iyi myitwarire ishobora gutuma umukobwa mukundana ashwana ndetse agatandukana burundu n’inshuti ze ari wowe biturutseho.

Aya ni amwe mu makosa Bwiza.com yabakusanyirije umusore akwiye kwirinda mu gihe ari kumwe n’inshuti z’abakobwa b’inshuti yawe.

Irinde kugirana umubano wihariye n’inshuti z’abakobwa b’inshuti yawe; si byiza ko umusore usanga afitanye ubucuti n’umubano wihariye n’inshuti z’umukobwa bakundana cyane ko iyi myitwarire ishobora gutuma akeka ko ushobora kuba unamuca inyuma niba hari uburyo ubana nabo we atazi, urumva ko atagushira amakenga, biturutse kuri uwo mubano udasanzwe.

Irinde kubamenera amabanga y’urukundo rwawe n’uwo mukundana; kirazira kubwira inshuti z’umukobwa mukundana uko mubana n’umukunzi wawe, kuko nyuma yo kubimenya bagira uko babifata bigatuma hari igihe bishobora kurema umwuka mubi hagati yabo nawe. Ntibibujijwe kubisanzuraho ariko ntukwiye kumena ibanga ry’umukunzi kuko bisa no kumena ibanga ry’urugo. Ese wumva mu gihe umukunzi wawe yabimenya kandi akazatahura ko ari wowe ugenda ubivuga bitamugwa nabi ndetse bikaba n’intandaro yo gutandukana kwanyu.

Irinde kumvira inshuti zabakobwa b’uwo mukundana; hari igihe usanga umusore yumva amabwire y’inshuti z’umukobwa bakundana, ibi bigaterwa cyane no kuba yarabagize abantu b’ibanze mu rukundo rwe, ibi bigatuma asa n’uha agaciro abo bakobwa b’inshuti ze kurusha uwo akunda.

Ibi bikaba byatuma yumva amabwire y’abo bakobwa b’inshuti ye, nyamara musore ugomba kumenya ko kuba yarazikubwiye ndetse akanazikwereka, utabyitwayemo neza muri izo nshuti hashobora kuba ariho hava zimwe mu zaguteranya nawe zigamije kukwigarurira, rimwe na rimwe zikaba zajya zinakubwira ibinyoma bimwerekeye mu gihe wazihaye umwanya munini wo kuzumva no kuzitega amatwi.

Irinde kugirana agakungu n’abakobwa b’umukobwa mukundana; Ubundi mu rukundo ni byiza kumenya uwo uri we, ukamenya icyo ushaka mu rukundo kandi ukamenya gukunda nk’umuntu mukuru, ukareka iby’abana, ibi bishatse kuvuga iki? Bishatse kuvuga ko mu gihe uri mu rukundo ni byiza kumenya abakobwa b’inshuti yawe.

Ariko ugomba kumenya umupaka, ukamenya aho ugarukira utazavaho wikorera ishyano kandi ari wowe byose wabigizemo uruhare. Kuko kugirana agakungu kadashira n’inshuti z’umukobwa mukundana atari byiza, Kandi nawe musore uramutse ari wowe babikorera byakubabaza.

Umusore w’umunyabwenge aba agomba kugendera kure iyi myitwarire kugira ngo bitabangamira umubano we n’umukunzi we.

Ni byiza kumenyana n’inshuti z’umukobwa mukundana ugomba kuzikunda bisanzwe, ukabaganiriza mu kinyabupfura, ariko ntubahe umwanya urenze uwo uha uwo mukundana, kandi ukirinda ibi byose tumaze kuvuga, igihe utari kumwe n’umukunzi wawe kugira ngo utamutera umutima mubi no kuba yabibona nabi, maze ubucuti bugakomeza no mu gihe mwaba mwaramaze kubana babandi bakazaba inshuti z’umuryango.

 Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2w18ZJf
via IFTTT

No comments:

Post a Comment