Perezida w’ishyaka Green Party mu gihugu cya Zambia, Peter Sinkamba, yajyanye minisitiri w’ubuzima mu rukiko amurega kwanga kumuha uburenganzira bwo guhinga urumogi rwo gukoresha mu buvuzi.
Bwana Sinkamba mu itangazo yashyize ahagaragara akaba yavuze ko ishyaka rye ryitabaje Urukiko Rukuru rwa Kabwe, ku cyemezo cya minisitiri cyo kwanga kumuha uburenganzira bwo gutumiza, kohereza, no guhinga urumogi rwo kwifashisha mu buvuzi nk’uko tubikesha Lusakatimes.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko, impamvu minisitiri atanga z’uko hari indi miti mu bigo by’ubuvuzi ifite ubushobozi bwo kuvura indwara bavugwa ko zavurwa hifashishijwe urumogi, zidafite ishingiro kandi zinyuranyije n’igika cya kabiri cy’amategeko agenga imikoreshereze y’imiti ikomeye (Dangerous Drugs Act) kemera ko abaganga bashobora kwandikira abarwayi urumogi mu gihe bibaye ngombwa.
Sinkamba akaba avuga ko minisitiri w’ubuzima yananiwe kubahiriza ibiteganywa n’amategeko yemera ko abarwayi bafite uburwayi bwihariye bashobora kwandikirwa urumogi .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2w0BR4u
via IFTTT
No comments:
Post a Comment