Abanyarwanda 95 bafatiwe mu mukwabo wari ugamije kureba abanyamahanga baba muri Uganda batagira ibyangombwa bahita burizwa imodoka bagarurwa mu Rwanda.
Uyu mukwabo wakozwe kuri uyu wa kabiri aho ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka muri Uganda cyafatanyije na Polisi gukora igenzura rigasiga abanyarwanda 95 bafatiwe muri iki gihugu batagira ibyamgombwa.
Aba 95 bafashwe barimo abagore, abagabo n'abana. Bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara burizwa imodoka bagarurwa mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.
Fred Mushambo, ukuriye iperereza mu kigo cya gisirikare cya Makenke, yavuze ko baramutse bakomeje gukora iperereza bafata ibihumbi byinshi by'abanyarwanda baba muri Uganda batagira ibyangombwa.
Ikinyamakuru Chimpreports gikorera muri Uganda dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Mushambo yavuze ko batazakomeza kwihanganira abantu baba muri iki gihugu batagira ibyangombwa abo ari bo bose n'aho baba baturutse hose.
Muri aba bafashwe, Mashambo yavuze ko hari 29 bafatiwe mu modoka imwe bavuga ko bagiye gusura Kampala.
Ati: “Hari abo twakuye mu modoka ya Jaguar harimo abanyarwanda 29 bose bavuga ko baje gusura Kampala nk'aho nta handi ho gusura bafite.”
Abandi benshi bafatwa badafite ibyangombwa ngo ni ababa binjiye muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2fKU6o1
via IFTTT
No comments:
Post a Comment