Saida Karoli, umuhanzi w’umunyabigwi muri Afurika, yatangaje ko ubuzima bwe bubangamiwe ndetse yumva afite impagarara mu mutima nyuma yo guhamagarwa n’umuntu atazi kuri telefoni ye igendanwa akamubwira ko azamwica.
Ibi byabaye kuri uyu muhanzi ubwo yari mu myiteguro yo kujya gutanga ikiganiro kuri radiyo imwe yo mu gihugu cya Tanzaniya mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoje.
Uyu muhanzi yatangarije itangazamakuru ryo muri Tanzaniya ko yari yicaye ari kumwe n’abareberera inyungu ze mu bya muzika, yumva telefoni ye irasonnye ahita yitaba umuntu warumuhamagaye.
Mu magambo make yabashije kumva y’uwo muntu bavuganye kuri telefoni ngo ni uko yamubwiye ko mu minsi mike azamwoherereza umuntu wo kumwica.
Saida Karoli ngo yahise agira ubwoba, ku buryo n’ikiganiro bari bagiye gukora bahise bagisubika.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Maria Salome” yari amaze iminsi mike agarutse mu muziki n’indirimbo yise “Orugambo”, ikunzwe n’abatari bake muri iyi minsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wGFmh9
via IFTTT
No comments:
Post a Comment