Umuzungu uharanira ukwishira hejuru kw’abazungu yishe abantu abaziza inkomoko yabo mu imyaka 30 ishize, yishwe atewe urushinge rurimo ubumara.
Mark Asay ni we muzungu wa mbere mu mateka y”intara ya Florida yishwe kubera yishe umwirabura, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe rikurikiranira hagufi ishirwa mu bikorwa ry’igihano cyo gupfa.
Asay w’imyaka 53, yahamwe n’icyaha cyo kwica abantu babiri mu mwaka wa 1987 mu karere ka Jacksonville.
Bwari bubaye ubwa mbere hakoreshwa urushinge rurimo ubumara bushya mu kwica umunyururu.
Abacamanza baciye urubanza ko Asay yishe Robert Lee Booker, umwirabura na Robert McDowell w’imyaka 26 umuzungu ukomoka muri Amerika y’epfo- abarashe mu ijoro abanje kuvuga amagambo yerekana amacakubiri y’uruhu.
Abashinjacyaha bavuze ko Asay yari yafashe McDowell yambaye nk’umukobwa bararyamana, ariko nyuma aramurasa amaze kumenya igitsina cye nyacyo.
Kuva hasubijweho igihano cyo gupfa mu 1976, abirabura 20 bamaze kwicwa bazize kwica abazungu.
Asay yishwe atewe urushinge rurimo ubumara bwo mu bwoko bwa Etomidate butakoreshwaga mbere muri Amerika.
Ubwo bumara bugiye gutangira gukoreshwa busimbuye Midazolam bwahagaritswe gukoreshwa kubera ko bwatumaga abaciriwe urubanza rwo gupfa bababara cyane igihe baba bicwa.
Ubumara bwa Etimidate bwavanzwe n’ubundi bubiri- Rocuronium bromide na Potassium acetate, mbere yo kubutera Asay.
Mu kiganiro na radio imwe, Asay yari yavuze ko atifuza kuguma muri gereza ubuzima bwe bwose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2xAUmtz
via IFTTT
No comments:
Post a Comment