Meddy ngo ntiyabona ijambo ryasobanura uburyo u Rwanda rwahindutse

Umuhanzi Meddy uri mu Rwanda kuva kuwa 26 Kanama, mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze uko yabonye u Rwanda nyuma y’imyaka 7 amaze muri Amerika, anakomoza ku mpamvu imishinga y’indirimbo yagombaga gukorana na Sauti Sol ndetse na Christopher itakozwe.

Kubijyanye n’uko yabonye u Rwanda yaherukaga gukandagiramo mbere ya tariki ya 4 Nyakanga 2010, Meddy yavuze ko nubwo yakurikiranaga ibibera mu Rwanda ariko yatunguwe no kubona uburyo u Rwanda rwahindutse kuri we ngo ntiyabona ijambo ryabisobanura.

Meddy yagize ati”Uko nabonye u Rwanda rero sinabona uko mbivuga, numvaga ko byahindutse ariko mu mutwe wanjye siniyumvishaga ko ari uku bimeze, nabonye birenze uko nabitekerezaga”.

Kubijyanye n’indirimbo Meddy yagombaga gukorana na Sauti Sol yo mu gihugu cya Kenya, Meddy yavuze ko uwo mushinga uhari kuva yamenyana n’iri tsinda ubwo bahuririraga mu birori bya AFRIMMA.

Meddy kandi yijeje abakunzi be ko amahererezo indirimbo izakorwa, kuri we ngo ikibazo cyabaye kuba Meddy ari kure ya Sauti Sol, ngo ni nacyo kibazo cyabaye ku ndirimbo yagombaga gukorana na Christopher”.

Meddy azataramira abakunzi be mu gitaramo azakorera mu mujyi wa Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017, yanatangaje ko hari ibindi bitaramo byo kuzenguruka i gihugu azakora.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xFHger
via IFTTT

No comments:

Post a Comment