Ikipe ya Chelsea igiye gutakaza rutahizamu wayo ukomeye ku buryo butunguranye

Ikipe ya Chelsea kurubu ifite ikibazo cyaba rutahizamu bitewe nuko uwahoze abarwanirira Diego Costa yashwanye n’umutoza we Antonio Conte, nyuma yo kugura Alvaro Morata wiyongeraga kuri Michy Batsuayi, kurubu undi wasaga nkaho yunganira aba bagabo bombi akaba ari munzira zo kwerekeza mu gihugu cya Espagne. Loïc Rémy (Reuters)

El Mundo deportivo niyo izindutse itangaza ko umukinnyi Loic Remy ari munzira zisohoka mu ikipe ya Chelsea, ndetse ibiganiro bikaba bigeze kure n’ikipe ya Las Palmas yo mu gihugu cya Espagne. Miliyoni 20 z’ama pound akaba arizo ikipe ya Chelsea yifuza kugirango uyu mukinnyi abashe kuyisohokamo. Tukaba dutegereje kureba ikizakurikira uyu mukinnyi naramuka avuye muri Chelsea ifite ikibazo cy’abakinnyi bataha izamu.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2vk42fk
via IFTTT

No comments:

Post a Comment