Perezida Kagame aremeza ko adakeneye kuguma ku butegetsi ngo arusheho gukomeza ubumwe bw’u Rwanda rushya, aho nta muturage ugishyira imbere ubwoko, ashimangira ko atari no ku butegetsi kuko abishaka nubwo ngo bitera abantu urujijo nk’uko ajya abibona aho byanditse hirya no hino. Ibi perezida Kagame akaba yabitangarije mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru The Financial Times.
Muri iki kiganiro, perezida Kagame yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo uko urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiye n’uko rwasojwe, agaruka ku bibazo bya politiki bitandukanye bijyanye na demokarasi hirya no hino.
Nyuma yo gusobanura amateka y’urugamba, perezida Kagame yabajijwe niba kuri ubu mu gihe mu Rwanda hari umutekano yumva yarahanze u Rwanda rushya, asubiza agira ati: “Nta gushidikanya.”
Abajijwe niba kuri ubu mu Rwanda nta wutekereza Ubuhutu cyangwa Ubututsi, nabwo yasubije ko nta gushidikanya nubwo bitari ku 100%.
Umunyamakuru yamubajije ko bisobanuye ko adakeneye kuguma ku butegetsi ngo akomeze ibyo, asubiza ko atabikeneye. Ati: “Nta nubwo mpari kuko nabishatse, habe na gato. Iyi ni ingingo ya mbere. Ndabizi bitera urujijo, kandi nibyo mbona byanditswe ahantu hose.”
Umunyamakuru yahise amubwira ko akeneye kumenya byinshi kuri uru rujijo, perezida Kagame amubwira ko bisa nk’aho hari ubugambanyi yagize, asaba umunyamakuru kumunyuriramo amateka kugirango arusheho gusobanukirwa.
Ati: “Icya mbere, tunafata ubutegetsi, sinzi amateka ubiziho, ninjye wanze kuba perezida mu 1994. Hari uyu mugabo witwa Faustin Twagiramungu, ari i Buruseli, wari ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi icyo gihe. Yari umwe mu bagize amasezerano ya Arusha (mu 1993), yari Minisitiri w’Intebe. Yaje kundeba. Bari bizeye neza ko ngiye kuba perezida.”
“Ubwo navuze oya, nta kintu cyari cyizewe. Ntabwo ntateganyaga kuba perezida.”
Umunyamakuru yamubajije igisubizo yatanze, asubiza ko yatanze impamvu nyinshi, zirimo iya mbere y’uko chairman w’ishyaka ari we wagombaga kuyobora, barabyemeranya batanga izina. Ariko ngo bamubaza we icyo azakora.
Ati: “Naravuze, mu by’ukuri, sinshaka kuba chairman..minisitiri w’intebe wungirije, sinshaka kuba minisitiri w’ingabo wungirije. Nzahitamo kuba umugaba w’ingabo wungirije, maze mbabwira impamvu. Naravuze, ndatekereza nshaka kwegera iki gisirikare twarwananye. Ndashaka kuguma hafi y’abarwanyi bacu, kugirango nihagira ikiba hazabe hakiri icyizere ko twakongera kwisuganya tukarwana tukisubiza umutekano”.
Ikindi, nuko ngo hari abantu bari hakurya y’umupaka bari bagifite intwaro kandi bari kwisuganya ngo bagaruke gutera kandi ngo ntiyari kuba perezida ku rundi ruhande atangira n’intambara.
Ikindi yababwiye, ngo ni ukubasaba gutora umuntu wakuriye mu Rwanda uzi abantu na byinshi ku Rwanda kandi ngo icyo gihe yumvaga atiteguye bihagije. Ikindi kandi ngo bagombaga kubanza guhangana n’ikibazo cy’uko bari bagifatwa nk’abanyamahanga. Izi akaba ari zimwe mu mpamvu yatanze zatumye adahita aba perezida.
Perezida Kagame ati: “Gusa ndi kugerageza kukubwira. Ni ngombwa kuri njye. Sinigeze nshaka no kuba perezida. Ntabwo ari ikintu nakoreye, kubera ko ntari nanizeye imyaka 5 muri Uganda mu ntambara, ine n’igice mu Rwanda hano, buri munsi icyo gihe sinari nizeye ko nzarokoka umunsi ukurikiye.”
Perezida Kagame yabajijwe uko yemeye kwiyamamariza indi manda kandi atarifuzaga kuba perezida nyuma y’uko ishyaka rye rimusabye gukomeza kuribera umukandida, asubiza ko babikoze ariko we atabishakaga ndetse bagize impaka ndende kuva mu 2012 cyangwa 2013.
Yanavuze kandi ko nyuma yo kwandikirwa n’abantu batandukanye bamusaba kugaruka mu 2017, harimo abamubwiraga ko hari byinshi bagezeho batari bafite kubera we, ko igihugu kimaze kugera kuri byinshi ariko naramuka agiye kare bishobora gusenyuka, ari byo byatumye nawe yemera gukomeza kuyobora u Rwanda.
Umunyamakuru yahise abaza perezida Kagame niba koko nawe yizera ko aramutse avuye ku butegetsi ibyo yubatse byasenyuka, abazwa niba u Rwanda ari we rushingiyeho, maze mu kumusubiza abanza kumubwira ko atari we wabivuze yabaza ababivuze, yongeraho ko atazira kuba abantu bose ari we baba bahanze amaso aho kuba undi muntu.
Perezida Kagame kandi yahishuye ukuntu mu 2013 nyuma yo kwakira amabaruwa menshi amusaba kuguma ku butegetsi, yicaje abantu bo mu ishyaka rye bakamara amajoro abiri baganira kuri iki kibazo. Ati: “Naravuze, ndabiginze, 2017 dukeneye kuhagera mwaramaze gufata icyemezo cy’icyo mugiye gukora.”
Perezida Kagame avuga ko yabasabye kwiga iki kibazo ariko atanga urugero rwo kuba yaranabasabye kudapfa kwanga impinduka kuko nazo zishobora kuba nziza. Ati: “Mubitekerezeho neza mubone igisubizo, ariko ntimute impinduka kuko ari zo zishobora kuba ko mushobora kugira undi muntu 2017 nigera.”
Icya kabiri yababwiye, nuko hakenewe umutekano kugirango igihugu gikomeze, ndetse n’iterambere. Ubukungu bw’igihugu, impinduka mu mibanire n’ubukungu bikeneye gukomeza. “Naravuze, ngaho mutekereze kuri ibi, ariko nahereye ku mpinduka kandi mbasaba kutagira ubwoba bw’impinduka.”
Perezida Kagame ngo akaba yarashakaga kubabwira ko niba bakeneye Kagame muri 2017 na nyuma bidasobanuye ko bagomba kumubona.
Perezida Kagame yanahishuye ko ubwo aheruka kurahirira gukomeza kuyobora u Rwanda, atigeze anategura imbwirwaruhame ahubwo yavuze ibimuri ku mutima hafi isaha yose akabwira abari bahari ko yakabaye ahari ari guhereza ububasha uwamusimbuye ariko Abanyarwanda banze ko biba bikaba ngombwa ko yemera gukomeza kubayobora kandi ko muri iyi manda azabakorera kurusha uko yabakoreye mu bihe byahise.
Yakomeje ariko asaba ko iyi manda y’imyaka 7 nirangira batazasubiramo ibi bintu. Ati: “Reka dushyire mu buryo ibyo tugomba gushyira mu buryo muri iyi myaka 7 twizere ko tutazasubira aho muzaba mugomba kunsaba gukomeza. Ibyo nibyo nababwiye.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wLTOnY
via IFTTT
No comments:
Post a Comment