Kaminuza y'u Rwanda yagabanyije imyaka yo kwiga kuri amwe mu mashami yayo

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe ubushakashatsi n'amasomo, Prof Nelson Ijumba niwe watangaje iby'izi mpinduka mu kiganiro yagiranye na The New Times, aho yavuze ko mu gufata icyo cyemezo basanze amasomo akwiye kwigwa mu myaka iri hejuru y'itatu ari ajyanye n'ubuhanga mu by'ubwubatsi( archtecture) ndetse n' Ubuganga(Medecine).

Yagize ati “Twasanze amasomo amwe n'amwe ashobora kwigishwa mu myaka itatu guhera mu mwaka utaha w'amashuri. Amasomo yose arebana n'ubumenyi rusange ndetse n'amwe mu ma siyanse azajya atangwa mu myaka itatu uretse amasomo y'ubwubatsi (architecture) n'ubuganga azajya atangwa mu myaka iri hejuru y'itatu.”

Uretse izi mpinduka zizagaragara muri Kaminuza y'u Rwanda, hazaba n'igabanywa ry'amakoleji ayigize aho zizava kuri 6 zikaba 5 bikazakorwa hagamijwe guhuza amwe mu makoleji afite amasomo ateye kimwe.

Mu makoleji azahuzwa harimo koleji yabarizwagamo amasomo y'ubumenyi
rusange azavangwa n'ay'iya koleji yigisha ubucuruzi n'ubukungu cyane ko basanze hari amasomo menshi zihuriyeho.

Kuri ubu Kaminuza y'u Rwanda ifite abanyeshuri barihirwa na leta bagera ku 23,000. Mu mwaka wa mbere,abanyeshuri 5000 bari mu masiyansi naho 1000 bakaba mu masomo y'ubumenyi rusange.

Prof Ijumba yanavuze ko Kaminuza y'u Rwanda ikomeje kugenda izamura ireme ry'uburezi aho yagaragaje ko muri Afurika y'Uburasirazuba iri ku mwanya mwiza aho ikurikira Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda ndetse ngo ikanaba iri muri Kaminuza 10 za mbere muri EAC.


Prof Nelson Ijumba,Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe ubushakashatsi n'amasomo



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vjV8OQ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment