Abantu batandukanye bafite imodoka bari barimo gukoresha mu igaraji Rwagasore’s Family Garage rikorera mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo barasaba ko bafashwa mu gihombo bagize ubwo iri garaje ryafungwaga muri iki gitondo.
Iri garaji ngo ryafunzwe ahagana saa tanu zo muri iki gitondo, nyiraryo asabwa kugura akamishini gatanga inyemezabwishyu(EBM), ariko ba nyiraryo bakavuga ko batinjiza ku munsi amafaranga asabwa ugomba kugira aka kamashini.
Bamwe mu bafungiraniwe imodoka muri iryo garaji bavuze ko bamaze kugira igihombo gikomeye.
Uwitwa Kwizera K. Anita yavuze ko yoherejeyo imodoka ye ahagana saa moya n’igice za mu gitondo ngo bayikore ku bijyanye na feri zayo( bashyiramo Plaquette), ku buryo ngo yari yizeye ko mu mwanya muto yari kuba irangiye, akajya mu rugendo yari afite mu karere ka Gatsibo.
Ati “Nagombaga kujya mu nama mu karere ka Gatsibo, nari kugenda kandi nkagaruka, ariko ndabona bitagikunze.”
Akomeza avuga ko ibibazo usora(nyir’igaraji) afitanye na RRA kitamureba, ahubwo ko bagombye kubinoza n’abakiliya ntibibateze igihombo kuko ngo nabo basora.
Ati “ Ibibazo byabo twebwe ntibitureba, ni akarengane dukomeje kugirirwa. Nibarebe n’inyungu z’umuturage kuko ibyo dukora byinjiza imisoro.”
Ku ruhande rwa RRA, Bwiza.com yahamagaye nimero z’uvugwa ko yafunze iri garaji zanditse ku witwa Andre Karekezi, yavuze ko nyir’igaraji agomba kubanza akubahiriza ibisabwa bakabona kumufungurira n’abafitemo imodoka bakarenganurwa, ariko ngo ikibazo cyabo ntacyo bagikoraho.
Ku ruhande rw’abafite iryo garaji bavuga ko ngo batinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 ku munsi nkuko RRA ibivuga ku buryo ngo batabasha kugura EBM.
Bakomeza bavuga ko ngo icyo bakodesha abahakorera ari ikibanza, ubundi ngo abakanishi bakahakorera imodoka ku buryo ngo no kwinjiza ibihumbi bitanu ku munsi bidashoboka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2fKjxGn
via IFTTT
No comments:
Post a Comment