Mu kagari ka Kirerema, umurenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, habonetse umurambo w’umukecuru Nyirabahizi Gaudence wishwe aciwe umutwe, mu ishyamba ry’inturusu.
Ababonye uyu murambo bwa mbere mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, bavuga ko bawusanze mu ishyamba ry’inturusu watangiye kwangizwa n’imbwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nyiransengiyumva Monique avuga ko uyu mukecuru w’imyaka 67 yaba yarishwe ku wa mbere ubwo aheruka iwe mu rugo, aho yabanaga n’umukobwa we.
Ati “Yavuye iwe ejobundi nimugoroba nka saa kumi n’ebyiri, agenda agiye kuvugana n’umuntu wari umaze kumuhamagara kuri telefoni y’umukobwa we. Kuva ubwo yagenda yabonetse ari umurambo muri iki gitondo, afite ibikomere mu ijosi”.
Umurambo wagejejwe kwa muganga urasuzumwa, raporo ihabwa polisi nk’uko Gitifu abivuga, hakurikiraho gahunda yo kuwugeza imuhira.
Magingo aya, uwamuhamagaye ntaraboneka, aracyashakishwa kandi inimero yakoresheje barayihamagara nticemo, nk’ifunze cyangwa itakiri ku murongo w’aho yahamagariye.
Bwiza.com yihanganishije abatuye uyu murenge wa Kanzenze muri rusange, n’umuryango wa nyakwigendera by’umwihariko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2i5qAKA
via IFTTT
No comments:
Post a Comment