Umuntu umwe yishwe mu gihe abandi 29 bakomerekeye mu gbitero bibiri u Burundi buvuga ko ari iby’iterabwoba byagabwe mu Buyenzi, muri Komini Mukaza mu murwa mukuru, Bujumbura. Pierre Buyoya, U Rwanda, n’ibihugu bitandukanye baratungwa urutoki.
Kuri uyu wa kane, itariki 17 kanama ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo Pierre Nkurikiye, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi ndetse n’uwa minisiteri y’umutekano, nibwo yatangaje urupfu rw’umuturage n’abantu 29 bakomerekeye mu bitero bya grenade zatewe mu tubari 2 dutandukanye tw’urwarwa.
Izi grenades imwe yatewe ku muhanda wa 15, ihitana umuntu ikomeratsa abandi 12, mu gihe indi yatewe kuri numero 29 ikomeretsa abantu 17. Perezida w’u Burundi abinyujije kuri twitter akaba yamaganye ibyo bitero byiswe iby’iterabwoba byakorewe abaturage basanzwe b’u Burundi abigereranya n’ibitero byibasiye umujyi wa Barcelona muri Espagne bivugwa ko byabereye igihe kimwe.
Nk’uko RPA dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo ibikorwa byo gukurikirana abagabye ibi bitero byatangiye abantu batatu bakaba bamaze gufatwa mu rwego rw’iperereza nk’uko bitangazwa n’igipolisi, mu gihe abacuruza inzagwa mu Buyenzi bahagaritswe.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko inzego z’umutekano z’u Burundi zizi ko ibi bikorwa by’iterabwoba bikorerwa Abarundi b’inzirakarengane bitegurwa cyangwa bikayoborerwa kure mu burengerazuba bw’isi (U Burayi na Amerika) no mu Rwanda.
Ngo abakora iri terabwoba bakaba ari abegereye abahoze bategeka u Burundi (Micombero, Bagaza na Buyoya, kuri ubu uri mu buhungiro) kuva habaho kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015 u Burundi buvuga ko nako kwari kwateguwe n’abazungu bafatanyije n’Abanyarwanda.
Muri iki gihe ngo Abarundi bakaba bamaze iminsi bazi ko hari igikorwa cya gisirikare kiri gutegurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, perezida kagame na Buyoya, ngo kiri gutegurirwa mu Rwanda kigamije guhindura ubutegetsi mu Burundi.
Nubwo ariko Abarundi bakomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo byabwo, u Rwanda rwo ntirwahwemye kubihakana ruvuga ko ibibazo byo mu Burundi bireba Abarundi ubwabo ari nabo bazabyikemurira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wns48e
via IFTTT
No comments:
Post a Comment