Ibigo icyenda byo mu gihugu cya Misiri byaje gukorera mu Rwanda mu rwego rwo gutanga umusanzu mu rwego rw’ubwubatsi n’imiturire mu gihugu.
Ibi bigo bibarizwa mu ihuriro ry’abacuruzi b’u Rwanda na Misiri byatangije ibikorwa byabyo ku mugaragaro nyuma y’amezi ane yo kubona ibyangombwa no kwiga isoko ry’u Rwanda.
Uku gutangiza ibikorwa ku mugaragaro kandi bije nyuma y’iminsi ibiri Perezida w’igihugu cya Misiri Abdel Fattah Al-Sisi asuye u Rwanda muri iki cyumweru.
Ibi bigo bizanye mu Rwanda ibijyanye n’ubwubatsi nk’ibikoresho bihendutse byo kubakisha, ibyo gusakaza, ibikoresho by’amashanyarazi, ibikoresho byo kwifashisha mu gusoza inzu n’ibindi.
Mu minsi ya mbere, ibi bigo bizajya bizana ibikoresho bivuye mu Misiri, nyuma bazazane inganda zabo mu Rwanda.
Bavuga ko kimwe mu byo baje kunganiraho urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda ari ibikoresho bihendutse ndetse n’igihe gito mu kubaka inzu ziciriritse zo kubamo.
Abd Elrahman Katar umuyobozi wa Rwanda-Egypt Trading Association yatangaje ko bari gutekereza uburyo bwo gushora imari mu mishinga ya guverinoma, bakaba bateganya miliyoni ziri hagati y’eshanu na 70 z’amadorali zizashyirwa muri iyo mishinga.
Katar avuga ko igenamigambi rinoze ry’u Rwanda ryabafashije kumenya neza aho gushora imari. Ngo bamaze kubona ibyangombwa byose bikenewe haba muri RDB no mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Imiturire RHA.
Avuga ko segiteri y’ubwubatsi n’imiturire ifite amahirwe yo gutera imbere cyane mu myaka igiye kuza.
Muri ibi bigo 9, ibyinshi muri byo bifite uburambe bw’imyaka 20 kuzamura ku isoko ry’i Burayi, Aziya ndetse no muri Aziya yo hagati.
Dr Namira Negm, Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda yatangaje ko kuba ibi bigo bije gushora imari yabyo mu Rwanda byaturutse ku mbaraga nyinshi zashyizwe mu guteza imbere korohereza ubucuruzi mu Rwanda.
Ngo iki ni icyiciro cya mbere cy’ishoramari rituruka mu Misiri binyuze mu ihuriro rya Rwanda-Egypt Trading Association.
Avuga ko abaperezida bombi yaba Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Misiri mu ngendo zabo bashyize imbaraga mu kuzamura ubufatanye mu bukungu, hakaba hitezwe iterambere ry’ishoramari mu bihugu bibiri mu nzego zitandukanye harimo ubuhinzi, itumanaho rya kure, ubukerarugendo n’ibindi.
Dr Negm yagize ati “abaperezida babiri bavuganye ko hagomba gushyirwa imbaraga mu guteza imbere ishoramari mu bihugu byombi. Ayo mabwiriza turayafite. Kuri ubu turashaka ishoramari nk’iri no mu zindi nzego nk’iy’ibiribwa n’ibinyobwa. Turi kandi kugerageza gukurura abashoramari b’Abanyamisiri mu buhinzi bugamije ubucuruzi.”
Ibi bigo bizanafasha mu kubaka ubushobozi bw’Abanyanyarwanda bazabikoramo ubwo bizaba byamaze gutangira gukora neza
Imibare igaragaza ko muri 2015 u Rwanda rwinjije miliyoni 30 z’amadorali zaturutse mu kujyana ibicuruzwa mu Misiri, mu gihe Misiri yo yinjije miliyoni 64 z’Amadorali zaturutse mu byo iki gihugu kizana mu Rwanda
Kuba ibi bigo bigiye gukorera mu Rwanda Dr Negm avuga ko bizagabanya ingano y’ibyinjizwa mu gihugu, binongere ibyo u Rwanda rujyana ku isoko ryo mu karere
Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Sheikh Saleh Habimana avuga ko baganiriye n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi byo mu Misiri, ibyinhsi muri byo byemeye kuza ku isoko ry’u Rwanda bikanateganya gushora imari no gukoresha u Rwanda nk’irembo ry’akarere
from Izuba Rirashe http://ift.tt/2vOZAlI
via IFTTT
No comments:
Post a Comment