AY abasaza bamusabiye irembo ku Kicukiro

Kuwa kabiri w’iki cyumweru abakuru bo ku ruhande rw’umuryango w’umuhanzi AY bagiye gusaba irembo mu iwabo wa Rehema umukobwa yifuza kurongora nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.

AY na Rehema bamaze igihe bakundana

AY na Rehema bamaze igihe bakundana

Ambwene Allen Yessayah (A Y ) ni umuhanzi ukomeye ukorera muri Tanzania uzwi muri aka karere. Yamenyekanye cyane kuva 2007 ubwo indirimbo ye ‘Usijaribu’ yegukanaga igihembo cya Best Hip Hop Single muri Tanzania Music Awards.

Ku mafoto y’uyu muhango wihariye w’imiryango mu bamufatiye irembo hagaragaramo na nyirarume akaba na se w’umuhanzi Alpha Rwirangira.

AY yigeze gukorana indirimbo na Alpha Rwirangira ndetse n’iheruka yasubiranyemo na Buravan “Just Dance“.

AY kandi indirimbo yasubiranyemo na Diamond yitwa “Zigo” yakunzwe cyane mu mwaka ushize.

Biteganyijwe ko gusaba Rehema bizaba mu Ugushyingo uyu mwaka naho ubukwe bugataha mu Ukuboza 2017 i Dar es Salaam.

Uyu muhanzi AY yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye nyuma y’uko bitamukundiye ko aza ku munsi abakuru bamusabiyeho irembo.

 

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2ibTf0t

No comments:

Post a Comment