Ngororero: Ubukwe bwahagaze abageni bari ku murenge, hari n'abasezeranye kera bazasubiramo

Umukobwa wagombaga gusezeranira kuri uyu murenge, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubusanzwe atuye mu mujyi wa Kigali, akaba yaragiye avugana kenshi n'umunyamabanga wa Gitifu w'Umurenge wa Kageyo kuburyo no kuwa Mbere tariki 14 Kanama 2017 yamuhamagaye amubaza niba gahunda yateguwe ntacyahindutse undi akamubwira ko gahunda ihari ari uko bazabasezeranya kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 ndetse aranamwihangiriza ngo bazazinduke bahagere mbere ya saa tatu. Uyu mukobwa witegura kurushinga avuga ko bazindutse kare ariko bahagera gitifu w'umurenge agahita abata ku murenge akigira mu isanteri iri hafi aho, bakagerageza kumuhendahenda ngo wenda bishyure amafaranga (bakorerwe ibyitwa Special) ariko akababwira ko bitakunda, ko azabasezeranya tariki 24 Kanama 2017.

Abaturage b'uyu murenge wa Kageyo bavuga ko barambiwe imikorere mibi y'ubuyobozi bwabo cyane cyane mu bijyanye no gusezeranya abagiye kurushinga, dore ko hari n'abantu benshi basezeranye mu minsi yashize bakaba ubu banabana ariko bakaba baratunguwe no kubwirwa ko uwabasezeranyije atari abifitiye ububasha, bityo ko bagomba kuzasubira kuri uyu murenge bagakora ubukwe bwo gusezerana imbere y'amategeko bundi bushya, nyamara n'indi mihango ikurikira gusezerana imbere y'amategeko baramaze kuyikora ndetse nta n'icyo batubahirije igihe basezeranaga.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyavuganye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kageyo, Nzabakurikiza Alphonse, adutangariza ko abo bageni yanze gusezeranya kuri uyu wa Kane, batigeze bahindurirwa itariki bahawe, ahubwo ngo bibeshye ku yo bahawe. Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibyo kuba umunyamabanga we yarabwiye abo bageni ko bazasezerana kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017, ibyo ntacyo abiziho.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyanaganiriye ku murongo wa telefone n'uwo munyamabanga wa gitifu witwa Ayinkamiye Olive, tumubajije impamvu yabwiye abageni itariki bazasezeraniraho nyuma bakayihindura ntibabamenyeshe, ahita avuga ko umunyamakuru yibeshye nimero kuko uwo yahamagaye atari we, kuko we adakora ku murenge wa Kagayo. Ibi ariko byari ukubeshya, kuko na nimero ya telefone yahamagaweho bigaragara ko yanditse ku witwa Ayinkamiye Olive kandi n'uwo abereye umunyamabanga akaba yashimangiye ko ari we munyamabanga we.

Ku bibazo bijyanye n'abageni basezeranye mu minsi yashize ariko bakaba bagomba kuzasubiramo bagasezerana bundi bushya, Gitifu w'umurenge wa Kageyo, Nzabakurikiza Alphonse, avuga ko ari mushya muri uyu murenge, akaba yarahaje asanga uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo witwa Nyiransabimana Marie Josee, yarasezeranyije abageni kandi ngo atari abyemerewe n'amategeko kuko yari uw'agateganyo, bityo ngo ibyakozwe bidakurikije amategeko bigomba gukosorwa. Avuga ko bishoboka ko uwabasezeranyije nawe atari asobanukiwe ko atabyemerewe, ariko bikaba ntakundi byagenda kuko amasezerano yakozwe n'utabifitiye ububasha adashobora kwemerwa n'amategeko, bisobanura ko bagomba kuzongera iyo mihango yo gusezerana imbere y'amategeko bakayisubiramo bundi bushya.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wnNLFk
via IFTTT

No comments:

Post a Comment