Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Bishop Tom Rwagasana akomeza gufungwa kubera impungenge z'uko ashobora gutoroka ariko bigeze mu Rukiko Rukuru, Bishop Rwagasana agaragaza impamvu zifatika zituma asaba kurekurwa, ubushinjacyaha none byemejwe ko yaba afunguwe by'agateganyo kuko habonetse ibimenyetso bigaragaza ko arwaye cyane.
Mbere y'uko Urukiko Rukuru rurekura Bishop Tom Rwagasana rwabanje kumutegeka ko agomba kuzajya yitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru ndetse banamusaba gutanga pasiporo kugirango atazatoroka ubutabera akaba yajya mu mahanga.
Tom Rwagasana yari afunganye na bagenzi be bayoboranaga ADEPR bagera kuri batandatu barimo Mutuyemariya Christine wari muri Komite Nyobozi y'Itorero ADEPR ashinzwe ubukungu n'imari, Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya wari ushinzwe inyubako muri ADEPR , Gasana Valens wari ushinzwe icungamutungo ,Pasiteri Salton Niyitanga wakoraga mu biro bye nk'umunyamabanga bose urukiko rukaba rwari rwategetse ko bakomeza gufungwa by'agateganyo kuko ubujurire bwabo nta shingiro bwari bufite.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2w4P5wW
via IFTTT
No comments:
Post a Comment