Mu rwego rwo kwizihiza intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame no kwishimira umuhango wo kurahira kwe uteganyijwe kuri uyu wa 18 Kanama 2017, hateguwe igitaramo kigiye guhurizwamo ibyamamare nyarwanda muri muzika, aho abanya-Kigali bahawe amahirwe yo kwiyumvira no kwirebera aba bahanzi ku buntu.
Iki gitaramo giteganyijwe nyuma y'ibirori byo kurahira kwa Paul Kagame uherutse kongera gutorerwa kuyobora Repuburika y'u Rwanda.
Uyu muhango wo kurahira uzaba kuri uyu wa gatanu 18 Kanama 2017 ukurikirwe n'igitaramo cy'amateka kizabera muri Parikingi ya Stade Amahoro guhera isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Iki gitaramo kizitabirwa n'ibyamamare muri muzika nyarwanda birimo Bibarwa Kitoko, Charly na Nina, Jay Polly,Urban Boys, Dream Boys,Bruce Melody, ndetse na Riderman.
Uretse aba bahanzi Dj Bisosso n'umushyushyarugamba Lion Imanzi na bo bazafasha abazitabira ibi birori kuryoherwa n'iki gitaramo, aho abantu basabwa kuza hakiri kare mu rwego rwo kwirinda umuvundo, dore ko abantu bashobora kuzaba benshi kuko kwinjira nta kindi bisaba uretse kuzinduka gusa.
Kitoko uba mu gihugu cy'ubwongereza na we umaze ukwezi mu Rwanda ni umwe mu bazitabira iki gitaramo, akazafatanya na bagenzi be basanzwe bakunzwe baba hano mu Rwanda.
Iki gitaramo cyateguwe n'umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwizihiza intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wd0USm
via IFTTT
No comments:
Post a Comment