Amerika yafatiye ibihano Perezida wa Venezuela kubera guhindura itegeko nshinga

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Prezida Nicolas Maduro wa Venezuela, nyuma uko hateguwe amatora atubahirije amategeko y’abadepite hagamijwe guhindura itegeko Nshinga.

Ibihano iki gihugu cy’igihanganye cyafatiye uyu muyobozi birimo gufatira imitungo ye yose iri muri Amerika ndetse no kutongera kugira igikorwa na kimwe iki gihugu gikorana na we.

Ni nyuma y’amatora yabaye muri iki gihugu  y’abagize Inteko ishinga amategeko nshya, igizwe n’abantu 345, bagomba gushyiraho Itegeko Nshinga rishya.

Minisitiri  w’ikigega cya leta muri Amerika Steven Mnuchin,  yatangaje ku wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017 ku bijyanye n’ibyo bihano, avuga ko byafatiwe Perezida  Maduro  ngo utegekana igitugu abaturage.

Ibyo bihano bije bikurikira ibyari byatangajwe mu cyumweru gishize, ku bategetsi bamwe b’iki gihugu, ari abayobora ubu n’abahoze bafite imyanya itandukanye.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) naryo ryatangaje ko ritazemera inteko nshingamategeko nshya.

Ayo matora kandi yarwanyijwe n’ibindi bihugu nabyo biyahakana. Ibyo ni Canada, Espagne hamwe n’ibihugu byose biri mu karere ka Amerika bikoresha ururimi rw’ikilatini, cyangwa byo muri Amerika y’epfo(Amerique Latine).

Perezida Nicolas Maduro avuga ko ibyo bihano ntacyo bivuze, cyane ko ibyatanzwe na Amerika, yemeza ko byatanzwe n’usanzwe ari  umwanzi wa Venezuela.

Leta ya Venezuela yemeza ko abantu basaga miliyoni 8 aribo bitabiye ayo matora. Ubushakashatsi bwari bwakozwe mbere bwagaragazaga ko  abaturage bsaga 70% muri icyo gihugu  batemera ayo matora.

Nicolas Maduro yari yishimiye ibyavuye mu matora yabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2017, yari agamije  gusubiramo itegeko Nshinga .

Abatavuga rumwe na leta muri icyo gihugu bavuze  icyo cyemezo gishobora gutuma habaho ubutegetsi bw’igitugu , bari banasabye abaturage kutitabira ayo matora.

Ambassaderi  wa Leta zunze ubumwe za Amerika muri Loni Nikki Haley, yanditse ku rukutwa rwe rwa Twitter ko  amatora ya Maduro yabayemo ibinyoma byinshi, akaba ari intambwe iganisha ku butegetsi bw’igitugu. Yari yatangaje ko Amerika itayemera kuko iri inyuma y’abaturage.

Komisiyo ishinzwe amatora muri Venezuela itangaza ko abaturage basaga miliyoni 8, ni ukuvuga abasaga barenga 41% bujuje ibisabwa mu gutora, aribo bitabiriye  ayo matora . abatavuga rumwe na leta bemeza ko abasaga miliyoni 3 ari bo bayitabiriye.

Imyigaragambyo irwanya icyo gikorwa yaguyemo abantu batandukanye barimo abaturage n’abashinzwe umutekano.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Ntakirutimana Deus



from bwiza http://ift.tt/2vpqaEv
via IFTTT

No comments:

Post a Comment