Gicumbi: Abarimu bose bo mu karere baracyahemberwa ahantu hamwe

Ku munsi wo guhembwa baba buzuye

Abarimu bo mu mashuri abanza no mu burezi bw’ibanze bw’imyaka ikenda bo mu karere ka Gicumbi kagizwe n’imirenge 21 bose baracyahemberwa ahantu hamwe. Ubuyobozi bwakunze kuvuga ko iki kibazo kizabonerewa umuti ariko na n’ubu ntikirakemuka.

Ku munsi wo guhembwa baba buzuye

Ku munsi wo guhembwa baba buzuye

Abarimu ni bamwe mu babona umushahara bari bawukeneye. Abo mu karere ka Gicumbi bose bagihemberwa ahantu hamwe, bavuga ko iyo bumvise ko agashahara kasohotse bose bahurira aha hantu hamwe ku buryo hari n’abataha batabonye amafaranga.

Aba barezi bahurira kuri banki y’Umwarimu SACCO ya Byumba, bavuga ko abaturuka mu mirenge ya Giti na Rushaki bakoresha nibura tike ya 5 000 Frw bateze moto kuko nta modoka zihagenda.

Ngo aya mafaranga ni menshi kandi n’ubundi baba basanzwe bahembwa make, bagasaba ko nibura bajya bahemberwa mu mirenge yabo cyangwa imirenge itatu yegeranye igahemberwa ahantu hamwe.

Umwe utifuje ko umwirondoro we utangazwa, yagize ati “Nawe tekereza wakoresheje ibihumbi 10 000 by’urugendo kandi uje guhembwa ibihumbi 30 cyangwa 40? Urumva wasigarana iki?”

Aba barimu bavuga kandi ko n’aha bahemberwa hatari abakozi benshi ku buryo iyo baje guhembwa na byo bitinda ku buryo hari benshi basubirayo badahawe serivisi bikazabasaba kongera gutanga andi mafaranga y’ingendo.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imari cyashyiriweho abarimu, butangaza ko buzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abarimu bage bahemberwa hafi y’aho bakorera.

Bamwe bifashisha utugare ariko na byo ngo ni imvune

Bamwe bifashisha utugare ariko na byo ngo ni imvune

Abatarahabwa nimero baba biyacariye mu mbuga y'iyi SACCO

Abatarahabwa nimero baba biyacariye mu mbuga y’inyubako ikoreramo iyi SACCO

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI



from UMUSEKE http://ift.tt/2whOMeO

No comments:

Post a Comment