Kagame yavuze ku rugamba Inkotanyi zarwaniye i Gicumbi anashimangira ko abaruguyemo batagendeye Ubusa

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Cyumba, aho yari yakiriwe n'imbaga y'abaturage bari bazindukiye kumwakira no kumva imigabo n'imigambi abafitiye.

Umukuru w'igihugu yabwiye abanya-Gicumbi ko bafitanye amateka akomeye aho yagarutse ku bufatanye bagiranye na FPR Inkotanyi mu gihe bari mu rugamba rwo kubohora igihugu ubwo cyari mu icuraburindi.

Yagize ati “Buriya benshi bamwe dusanzwe turi abanya-Gicumbi ku bundi buryo. Turasubira mu mateka uko twahabaye, uko twahabanye namwe, uko twahabanye inshuti, uko mwadufashije bigatuma urugamba rushoboka, ruba rugoye ariko twarakomeje dutera imbere.”

Kagame yikije cyane ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ku bufatanye n'Abanyagicumbi asobanura ko n'ubwo rwatwaye intwari, rugasiga abandi baramugaye ndetse abandi bakaruhuriramo n'ibibazo bikomeye ngo byose babikoreye ukuri kandi n'abagiye ntibagendeye ubusa kuko icyo baharaniye cyagezweho.

Yagize ati “Ziriya ntambara zabereye hano, kuriya gusonza, uriya mutekano muke zari intambara zo guhindura amateka n'imyumvire. Ntabwo abarwaniye izo ngamba bagendeye ubusa.”

Yunzemo ati “ N'abakiriho bahamugariye, abayisonzeyemo bose ntabwo babikoreye ubusa.”

Umukuru w'igihugu kandi yaboneyeho no kwikoma abirirwa banenga politike y'igihugu bavuga amagambo mabi ku Rwanda asaba abanya-Gicumbi by'umwihariko Abanyarwanda bose ko babyima amatwi bagakomeza inzira batangiye yo kwiteza imbere.

Yagize ati “Ntimuzemerere na rimwe ababatunga agatoki bababwira ubusa.Ibyo twakoze twese, ibyo twakoreye hamwe, ibyo FPR yatakarijeho abantu ntabwo byapfa ubusa ibindi ni ukuvuga gusa. Abavuga mujye mubareka mubumvire ubusa.”



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2uUKiLG
via IFTTT

No comments:

Post a Comment