Umutoza wa Chelsea yahishuye abakinnyi babiri bakomeye atifuza muri iyi kipe.

Umutoza wa Maurizio Sarri,yatangaje ko abakinnyi be bakomeye babiri barimo Danny Drinkwater na Victor Moses bakwiriye kwishakira andi makipe kuko nta mwanya yababonera mu ikipe ye.

Nk’uko tubikesha Metro ngo Sarri yatangaje ko aba bakinnyi bari bakomeye ku bwa Antonio Conte, batashoboye kwinjira mu mikinire ye bityo bakwiriye kwishakira ahandi berekeza bakabona umwanya wo gukina bihagije.

Yagize ati “Drinkwater ashoboye gukina mu kibuga hagati iyo uri gukinisha abakinnyi babiri.Namubwiye uko mbona ibintu mu mezi abiri ashize.Moses ni umukinnyi uca ku mpande agaruka kugarira ntabwo ari umu winger cyangwa umukinnyi w’inyuma.Bakwiriye gukora cyane ariko uko bigaragara baratandukanye.”

Drinkwater ntarabasha gukina umukino n’umwe muri Chelsea,mu gihe Victor Moses yinjiye mu kibuga asimbuye inshuro 2 gusa muri Premier League,byatumye Sarri atangaza ko aba bombi bakwishakira andi makipe.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2JDdEW8
via IFTTT

No comments:

Post a Comment