Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza akomeje kutava kw’izima ku byerekeye kuva mu muryango w’ubumwe b’Uburayi, mu gihe abakomeje kumurwanya bagenda biyongera. Theresa May kuri uyu wa gatanu yahagurukiye gushyigikira umushinga wo kuva muri uwo muryango. Yahamagariye abanyagihugu kumushyigikira mu gihe abamunenga imbere mw’ishyaka rye, binubira uwo mushinga w’amasezerano babona ashobora gushyira Ubwongereza mu “buja”. Ibi byatumye bahagurukira ku mukura ku ntebe. Ayo masezerano n’umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, imyaka ibiri nyuma y’uko Abongereza batoye muri Kamarampaka kuva muri uwo muryango, yatumye abaminisitiri batandatu basezera ku mirimo. Yanakuruye impaka mu nzu y’inteko ishinga amategeko aho, May yakirijwe uburakari ari minisitiri w’intebe. Ibyo byaherukaga mu 1940 ubwo Neville Chamberlain yakuwe kuri uwo mwanya mu ntangiriro z’intambara ya kabiri y’isi. Umushinga w’amasezerano yo kuva mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi, byahise bitangazwa ko yapfubye rugikubita. Byavuzwe n’abadepite bo mu bice bitandukanye bya politiki. Bavuze ko inteko itazashyigikira uwo mushinga, igihe cyo kuwutora mu kwezi gutaha. Ayo masezerano yabombye gutuma Ubwongereza buguma mu muryango w’Uburayi mu bijyanye na gasutamo, birebana n’ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka, ku gihe kitagira iherezo. Amasezerano yanatuma Ubwongereza buguma mw’itsinda ry’Uburayi mu byerekeye ubuyobozi n’amategeko nta jambo iki gihugu kibifitemo. Minisitiri w’intebe May avuga ko umushinga w’amasezerano ari uw’igihe gito mu gihe Ubwongereza buzaba butegura ku mezi make ari imbere amazezerano yuzuye y’ubuhahirane mu muryango w’ubumwe bw’uburayi. Abashyikiye May bavuga ko atari igihe cyo guhindura ubuyobozi, hasigaye amezi ane gusa ngo Ubwongereza buve mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi; amasezerano yagerwaho cyangwa atagezweho.
from Voice of America https://ift.tt/2Frw269
via IFTTT
No comments:
Post a Comment