Zari yongeye kwibasira mukeba we amushinza ko ari we washutse Diamond akamutera inda.

Hashize iminsi myinshi hari uguhangana gukomeye ndetse n’umwiryane hagati y’umunyamideli Zari Hassan umugore wa Diamond Platnumz ndetse na Hamisa Mobetto wabyaranye n’uyu muhanzi, ahanini bitewe no gupfa umugabo.Kuri ubu Zari yongeye gushyira mu majwi Mobetto amuziza ko ibyabaye byose ari we nyirabayazana wabyo.

Ni mu kiganiro Zari yagiranye na Ayo TV maze avuga ko kuba Hamisa Mobetto yarabyaranye umwana na Diamond ari amakosa ye, kuko ngo niwe wamushutse bituma amujyana mu rukundo kugeza ubwo umuteye n’inda, dore ko ngo Hamisa yari asanzwe  azi ko Diamond ari umugabo ufite umugore n’abanan’abana.

Zari yagize ati:That kid came here as a mistake and I can’t pretend that I hate him or he wronged me in any way.”His parents (Hamisa and Diamond) were aware that what they were doing was wrong but they still went ahead and had the baby together.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”Uriya mwana yavutse mu buryo bw’amakosa, sinshobora kwigira nk’aho mwanga, cyangwa ngo mvuge y’uko hari ikibi yankoreye.Gusa ababyeyi be (Hamisa na Diamond) bo bari bazi ko ibyo barimo bakora ari amakosa,ndetse babirengaho barakomeza kugeza n’ubwo babyaranye”.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2C4hOpG
via IFTTT

No comments:

Post a Comment