Umujyi wa Kigali urasaba abantu kudahungabanywa n’ituritswa ry’ibishashi by’umwaka mushya

Umujwi wa Kigali watangaje ko mu ijoro ryo kuri wa 31 Ukuboza 2017 rishyira ku wa 01 Mutarama 2018 saa sita z’ijoro haraturitswa urufaya rw’ibishahi (fireworks) mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya, bityo usaba abantu kudaterwa ubwoba n’icyo gikorwa.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, risobanura ko ituritswa rya biriya bishashi rirabera mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali.

Mu Karere ka Gasabo ibishashi biraturikirizwa ku Kimihurura, muri Kicukiro na Nyarugenge biturikirizwe ku Musozi wa Rebero .

Iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza, riragira riti “Mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’umwaka, Umujyi wa Kigali uramenyesha abaturage ko mu ijoro ryo ku wa 31/12/2017 rishyira kuwa 01/01/2018 saa sita za nijoro mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hazaturitswa urufasha rw’urumuri (Fireworks/Feux d’artifice)…”

Rikomeza rihamagarira abaturage kutagira ubwoba, riti “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abaturage kutikanga cyangwa ngo bahungabane.”

Kurasa umwaka hifashishijwe ibishashi by’urumuri bikunze gukorwa hirya no hino ku Isi aho abantu baba bishimira ko basoje umwaka mu mahoro, bikorwa abantu banifurizanya ishya n’ihirwe mu mwaka mushya baba binjiyemo.

Ibikorwa byo kurasa umwaka mu myaka yatambutse mu Rwanda byakorwaga hifashishijwe amasasu nyirizina, gusa mu myaka 23 ishize hahagaritswe ayo masasu ahubwo hatangira gukoreshwa urumuri mu kurasa umwaka.

Twitter: @Umurengezis



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2Ct3eVt
via IFTTT

No comments:

Post a Comment