AMAFOTO: Ibyaranze igitaramo cy'imbaturamugabo Sauti Sol na Yemi Alade bakoreye i Kigali

Iki gitaramo cyari cyahawe izina rya ‘New Year Count Down' cyabaye mu myaka ibiri dore ko cyatangiye Tariki 31 Ukuboza 2017 kirangira tariki 01 Mutarama 2018, Cyabereye I Kigali muri Convention Center aho bamwe mu bahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie nabo bari baje gufasha aba bahanzi gushimisha abanyarwanda babafasha guherekeza umwaka wa 2017 binjira mu mwaka mushya.

Ibi birori byatangiye bisa n'ibikerewe dore ko n'imvura yabanje kubikoma mu nkokora, gusa ahagana saa yine n'igice nibwo umuhanzi Mike Kayihura yagiye ku rubyiniro acuranga zimwe mu ndirimbo ze anyuzamo n'iz'abandi bahanzi yagendaga asubiramo nyuma yaje kuva ku rubyiniro yakirwa n'aba Djs bagendaga bavangavanga imiziki kugeza ku isaha ya saa tanu n'iminota irindwi (23h07) ubwo Bruce Melodie yasesekaraga ku rubyiniro.

Bruce Melodie wabanje kumara akanya kagera nko ku minota umunani ategereje ko itsinda ry'abacuranzi ryamufashaga rimara kugerageza ibyuma, yaje gusesekara ku rubyiniro aririmba indirimbo ye Uzandabure, akurikizaho turaberanye ariko ukabona abitabiriye iki gitaramo badashyuha ngo nafatanye n'uyu muhanzi kubyina dore ko n'akavura karinganiye karimo kagwa.

Mu gihe kingana hafi n'iminota mirongo ine yamaze ku rubyiniro, Bruce Melodie yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zirimo; Ntundize, Complete me,Deep In Love, Ndumiwe, Ndetse n'indirimbo ye ikunzwe cyane 'Ikinya' iyi yo akaba yayigezeho benshi bari bayitegereje dore ko abafana bamufashaga kuyiririmba no kuyibyina, Bruce Melodie kandi yasoreje kuri iyi ndirimbo aha bikaba byari bigeze saa tanu na mirongo ine n'ibiri (23h42').

Umuhanzi Bruce Melodie yamaze kuva ku rubyiniro aba Djs bongera kuvangavanga imiziki ari nako Umushyushyarugamba Eugene Anangwe anyuzamo agashyushya abantu, ibi bikaba byaje kugeza ku isaha ya 23h56 ubwo abateraniye muri ibi birori kimwe nk'ahandi hose mu gihugu bakurikiye ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame risoza umwaka wa 2017, ndetse n'ubutumwa yageneye abanyarwanda mu gihe binjira mu mwaka mushya wa 2018.

Nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame, byari ibyishimo bidasanzwe ubwo abantu bari bamaze gusezera ku mwaka wa 2017, binjiye muri 2018, ibirori byaranzwe no kurasa urufaya rw'ibishashi bizwi nka Fireworks byarasirwaga inyuma gato ya Kigali Convention Center.

Ibi birori byo kwinjira mu mwaka byakurikiwe n'umuhanzikazi Alioni wagiye ku rubyiniro ku itariki ya 01 Mutarama 2018, Saa sita n'iminota itandatu.
Alioni yaririmbye indirimbo ze zigera kuri ebyiri nyuma avaho akurikirwa na Uncle Austin nawe utatinze ku rubyiniro dore ko abantu biteguraga kwakira itsinda rya Sauti Sol.

Sauti Sol yakoze amateka muri iki gitaramo

Saa Sita na mirongo ine n'itanu mu kadomo (00h45) yabaye isaha y'ibyishimo ku bari bitabiriye iki gitaramo cyiswe ‘New Year Count Down' bagaragaje kwishima ndetse bagaragaza ko baryohewe n'ibirori byari ibya mbere mu mwaka wa 2018 kuri bo.

Kuri iyi saha kandi twari ku wa Mbere tariki 01 Mutara 2018, abagize itsinda Sauti Sol bari bageze ku rubyiniro, aba bagabo basanzwe ari bane kuri iyi nshuro baje mu Rwanda ari batatu banabigarutseho bagitangira kuririmba babwira abakunzi babo ko mugenzi wabo umwe yagiye muri Tailand gukemura ibibazo bijyanye n'umuryango we.

Aba bahanzi bagaragaye cyane nk'abafite ishema ryo kuvuga ururimi rw'ikinyarwanda batangiye baririmba indirimbo yabo yitwa ‘Sura yako' bamaze kuyiririmba batangira kubwira abanyarwanda bati ‘Muraho!, Turabakunda, n'andi magambo menshi bavugaga mu Kinyarwanda benshi bakarushaho kubakunda

Sauti Sol kandi yaririmbye indirimbo 12 zakurikiranye muri ubu buryo; Sura Yako, Love again, Friend Zone (Emoji Video Lyrcis), Live and Die in Africa, Africa, Unconditionally Bae, Mbozi za Malewa, Isabella, Nerea, Nishike,Melanin Kuliko Jana, ndetse na Bom Bom zose kandi bazirangiza abanyarwanda bishimye banafatanya kuririmba no kubyina izi ndirimbo

Kuvuga ko Sauti Sol yakoze amateka si amakabyankuru dore ko nabo bakunze kubigarukaho bagira bati ‘ Kuririmba tariki ya mbere ukaririmba mu mvura, kandi uririmbira abantu bakwishimiye. Bati “Mureke dukore amateka muri 2018 kandi twizeye ko uyu mwaka uzaba mwiza niba namwe mubyizera muzamure amaboko”, ubwo abafana nabo bahitaga babakundira bakazamura amaboko n'akaruru kenshi kagaragaza ko bishimiye aba bahanzi

Mu gihe kingana n'amasaha abiri aburaho iminota mike aba bahanzi bamaze ku rubyinino bishimiwe cyane kandi nabo bashimangira ubuhanga budasanzwe bafite dore ko baririmbaga, bakabyina, bagacuranga ndetse bakanyuzamo bakaganiririza abanyarwanda banabifuriza umwaka mushya muhire.

Sauti Sol basanzwe baririmbira mu Rwanda cyane bakomeje kujya bavangamo hagati mu ndirimbo bakabwira abanyarwanda uburyo Umujyi wa Kigali ariwo Mujyi ufite isuku muri Afurika yose ndetse bagera n'ubwo bavuga ko Intenet ya Wi-Fi basanze muri uyu Mujyi na za New York bagiyeyo ariko ntibayihasange. Ibi nabyo biri mu byatumaga abafana babereka urukundo cyane.

Aba bahanzi kandi batangiranye imbaraga kuva ku ndirimbo yabo ya mbere baririmbye ariyo Sura Yako kugeza kuyo basorejeho yitwa Bom Bom, iyi yo bakaba bahamagaye inkumi nyinshi zari zaje muri ibi birori maze barazibyinisha karahava kugeza bavuye ku rubyiniro aha hari ku isaha ya sa munani n'iminota cumi n'itatu z'urukerera (2h13).

Iri tsinda rya Sauti Sol ryavuye ku rubyiniro ubona abantu bafite akanyamuneza ari nako abambere batangiye kunanirwa gusa akavura ko kari kamaze guhita, umuntu yavuga ko kirukanwe na Sauti Sol.

Bidatinze ku isaha ya saa munani na mirongo ine n'itanu nibwo Umuhanzikazi wari uw'umunsi, Yemi Alade yasesekaye ku rubyiniro gusa habanje kubaho gukererwa dore ko yaje agiye kurira ku rubyiniro ibyuma bigacomoka bikaba birazimye byose biba ngombwa ko ategereza ko babanza kongera kubyatsa, ibi nabyo byatwaye akanya ariko abantu bakomeje kwihangana

Kuri iyi saha ya 2h45 nibwo umuhanzikazi Yemi yageze ku rubyiniro, uyu we ntabwo yakoze byinshi dore ko yahageze bamwe mu bafana batangiye gutaha ndetse n'ubwo yari ku rubyiniro wabonaga abantu bagenda bikura umwe kuri umwe

Uyu muhanzikazi yinjiye aririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo; Single and Searching, Kissing, Tumbum, Marry Me, Want You, Duro Timi, Africa (Afatanije na Sauti Sol), Go down, uyu muhanzikazi kandi yaririmbye n'indirimbo Johnny yari itegerejwe na benshi dore ko iyi n'umwana w'uruhinja yagaragazaga ko ayizi

Mu gihe cyose yamaze ku rubyiniro, Yemi yatangiranye imbaraga abyina imbyino zidasanzwe aha akaba yanafashwaga n'abasore babiri ubona bafite ibigango bamubyiniraga, Yemi kandi yanyuzagamo akabwira abagabo bazanye n'abakunzi babo ati “Mu bahobere mu babwire ntibazababere ba Johnny”, yanyuzagamo kandi akavuga ko uyu munsi arabona Johnny Ati “Amaherezo Johnny mubonye mu Rwanda”.

Muri rusange iki gitaramo cya Sauti Sol na Yemi Alade ni uku cyagenze aho cyasojwe mu masaha asatira urucyerera kigasozwa n'uyu muhanzikazi Yemi Alade mu ndirimbo 'Africa' afatanije na Sauti Sol aho yahamagaye iri tsinda ku rubyiniro maze bafatanya kuyiririmba.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2zX7sBP
via IFTTT

No comments:

Post a Comment