Umukandida umwe rukumbi washakaga kuyobora FERWAFA aratsinzwe

Aya matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017, aho Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi wiyamamariza kuyobora Ferwafa nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.

Rwemalika Felicite ,amatora yabaye hasabwa amajwi 27 ngo Rwemalika atsindire kuyobora FERWAFA ariko siko byagenze kuko amajwi y' imfabusa y'iganje aba 39 mu gihe Rwemalika we yagize amajwi 13 gusa ,akanama gashinjwe gutegura amatora kemejeko Nzamwita azakomeza kuyobora FERWAFA kugeza igihe hazaberaho inama y'inteko rusange ya FERWAFA .

Perezida wa Komite Nyobozi ya Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, yahawe ijambo avuga ko abo ayoboye bazahurira hamwe mu minsi mike bakagena itariki nshya izaberaho Inteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo ugomba kumusimbura.

Hari amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko Nzamwita icyatumye akuramo kandidatire ye ari uko byavuzweko yakomeje kwiyamamaza kandi igihe cyo kwiyamamaza cyagombaga kuba saa 0.00 tariki 29 Ukuboza 2017 we agahitamo kurarana muri Hotel n'abambari be.

Kugeza ubu Nzamwita Vincent De Gaulle arakomeza kuba umuyobozi wa FERWAFA kugeza muri Werurwe 2018 ari nabwo hateganijwe kuba andi amatora azemeza uzasimbura uyu mugabo wari wanakuyemo kandidatire ye.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2zQeE2B
via IFTTT

No comments:

Post a Comment