Video:Mako Nikoshwa yarakize neza, Yatunguranye mu gitaramo kidasanzwe

Mu ntangiriro za Werurwe 2014 nibwo Mako Nikoshwa yagiye mu Bitaro bya Kigali(CHUK) amaramo amezi agera kuri ane, nyuma yagize agahenge ndetse ajya kuba mu rugo ariko kuri ubu uburwayi bwamusubiriye asubizwa ku gitanda.

Nyuma yo kuva mu bitaro, tariki ya 25 Ukwakira 2014 nibwo Mako Nikoshwa yakoze urugendo rurerure aho yatashye ubukwe bwa Miss Shanel bwabereye i Kabuga, nyuma y'aho ntiyongeye kuva mu rugo ndetse guhera muri Mutarama 2015 yarushijeho kumererwa nabi bityo abo mu muryango we bafata umwanzuro wo kumusubiza mu bitaro.

Mako Nikoshwa wamaze igihe kinini arembeye mu bitaro bya Kigali CHK ndetse akaza kugera ubwo akira, kuri ubu yongeye kwereka abafana be ko yagaruye imbaraga aho yafatanije n'abatuye I Nyanza mu gitaramo cya Bonane gisoza umwaka wa 2017.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017, Uyu muhanzi wari wataramiye abo mu Mujyi wa Nyanza mu kabari kazwi nka New Life yongeye kubashimisha mu ndirimbo ze zakanyujijeho zirimo; Bonane, Ngutekerezaho,Agaseko, izuba rirashe,Ulala, Umuturanyi w'ivure n'izindi ndirimbo nyinshi zikigaruka mu matwi y'abanyarwanda kubw'ibihe byiza bagiranye nazo mu myaka yo hambere.

Mako Nikoshwa wafatanyaga ku rubyiniro n'umuhanzi Zogman yongeye kwerekwa urukundo n'abafana muri iki gitaramo ndetse nawe agerageza gufatanya n'abafana be babyina izi ndirimbo biratinda ari nako bishimira kuba basoje umwaka wa 2017 bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2018.

Reba Videwo, Umuhanzi Mako Nikoshwa yaraye atunguye abantu mu gitaramo yakoreye i Nyanza

AMAFOTO:Lucky Murekezi



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2EgBqEB
via IFTTT

No comments:

Post a Comment