Video& Amafoto: Alikiba yageze i Kigali asezeranya igitaramo cy'akataraboneka

Alikiba wageze ku kibuga cy'indege cya Kigali, I Kanombe ahagana saa mbili z'umugoroba aje mu gitaramo cya East African Party kizaba ku wa Mbere Tariki ya 1 Mutarama 2018 kizaba kiba ku nshuro ya cumi.

Mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru akigera I Kigali, Alikiba yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba aje mu Rwanda dore ko atari ubwa mbere aza gutaramira abanyarwanda.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko igitaramo azakora ku itariki 1 Mutarama 2018, azashimisha abanyarwanda bagatangira umwaka mu byishimo bidasanzwe abinyujije mu ndirimbo ze benshi bakunze azaba abacurangira mu buryo bwa Live.

Iki gitaramo Alikiba azaheramo abanyarwanda ubunani kizitabirwa kandi n'Abahanzi bakomeye yaba mu karere ndetse no mu mu Rwanda barimo Sheebah Karungi

Mu banyarwanda batumiwe muri iki gitaramo harimo Tuff Gangz itsinda ry'abaraperi bane bari bamaze igihe barasenyutse ariko magingo aya bakaba baramaze kwiyunga ku buryo ubu batangiye imikoranire mishya, Usibye aba ariko hazitabira kandi Bruce Melody, Riderman na Yvan Buravani.

Iki gitaramo cya East African Party kimaze kumenyererwa nk'igitaramo ngarukamwaka gitangira umwaka mushya kuri iy nshuro kizaba tariki 1 Mutarama 2018 kibere i Remera muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira ari ibihumbi bitanu (5000frw) n'ibihumbi icumi mu myanya y'icyubahiro (10000frw)

AMAFOTO:Mugabo Paccy



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lwjxJf
via IFTTT

No comments:

Post a Comment