Korali Amahoro yakoze igitaramo gikomeye cyitabiriwe n'abayobozi bakuru b'igihugu- Amafoto

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017 muri Marriott Hotel, cyari gifite intego yo kubaka amahoro no gushimira ibyiza Imana yagejeje ku banyarwanda.

Igitaramo ‘Amahoro Iwacu Celebration' cyari cyatumiwemo abayobozi bakuru b'igihugu mu nzego zitandukanye, abayobozi b'amatorero, abakorera ibigo bitandukanye, aho bitabiriye ku bwinshi bafatikanya n'iyi Korari kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimo zagiye zikora ku mitima ya benshi.

Iki gitaramo cyabaye amasaha agera kuri ane aho Korali Amahoro yaririmbye indirimbo zayo nyinshi kandi zikunzwe zari ziganjemo izifite ubutumwa bwo gutanga ihumure, kwimika amahoro ndetse n'izifite ubutumwa bwo kwibuka abanyarwanda baguye mu mahano yagwiririye u Rwanda mu 1994.

Korali Amahoro uretse gukora uurimo w'ivugabutumwa,igira na gahunda zitndukanye zigamije kubaka amahoro mu banyarwanda mu rwego rwo gusigasira ahazaza h'umuryango, binyuze mu komora ibikomere by'umutima no gutanga ihumure bakaba babinyuza mu bikorwa byabo bategura buri mwaka birimo gutegura ibitaramo bagatangiramo ubutumwa bw'amahoro, kwita ku bababaye ndetse no gufasha abatishoboye aho bitanga bagakusanya imbaraga bakubakira byibura umuntu umwe buri mwaka.

Umuyobozi wa Korali Amahoro Ntakirutimana Zacharie yavuze ko gukora umurimo w'ivugabutumwa bibanda cyane ku gutanga ubutumwa bw'amahoro n'ihumure ari ugushimangira no kubungabunga umurage Yesu yasigiye abo ku Isi.

Yagizez ati “Gutanga ubutumwa bw'amahoro niryo vugabutumwa dutanga kuko Yesu ajya kuva mu Isi yasize avuze ati mbahaye amahoro yanjye. Ni umurage, iyo umuntu yatakaje umurage aba yabuze byose. Turimo turabungabunga umurage Yesu yadusigiye.”

Yavuze ko icyo Korali Amahoro ishaka ari uko abanyarwanda bakira imvune zo mu mitima ngo kuko iyo umuntu yabohotse mu mutima abasha gukora akiteza imbere bityo bikanateza imbere igihugu cyose muri rusange.

Umuyobozi w'itorero ry'igihugu Bamporiki Edouard wari witabiriye iki gitaramo yashimangiye ko Korali Amahoro iri mu nzira nziza mu buryo buzafasha abanyarwanda benshi, aho yavuze ko kwamamaza amahoro biciye mu bihangano ndetse no mu bikorwa nk'uko iyi korali ibikora byunganira imirongo migali ya politike y'igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge Ndayisaba Fidel yavuze ko iyi Korali iri mu nzira nziza cyane ko ubutumwa bw'amahoro bujyanye n'ukwemera ndetse ko bunafasha abantu kwemera kubaka ubumwe hagati yabo no gusenya inkuta z'urwango mu bantu kandi bikabageza ku munezero.

Yakomeje avuga ko atanga ubutumwa bw'uko buri muryango cyangwa se itsinda ry'abantu bashingiye ku idini bakwiriye kuzirikana mu buryo buhoraho ko bafite inshingano yo gufasha abantu by'umwihariko abanyarwanda gukira ibikomere basigiwe n'amateka mabi y'igihugu cyacu no kubaha icyizzere cyo kubaho mu munezero ubungubu no mu gihe kizaza maze buri wese agaharanira ineza ye n'iy'abandi babana.

Ubuyobozi bw'iyi korari bwavuze ko iki gitaramo cyari cyatumiwemo abayobozi batandukanye n'abo mu nzego za Leta ndetse n'ab'amatorero n'imiryango idashamikiye kuri Leta, bwibutsa ko igiterane cyagutse cy'abantu bose kiba ku mugoroba wok u Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017 kikaba kiri bubere ku cyicaro cya ADEPR i Remera.

Korali Amahoro yararirimbye abantu baranyurwa

Bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu bari bitabiriye iki gitaramo

Umuyobozi w'Itorero ry'igihugu, Bamporiki Eduard ari mu bitabiriye iki gitaramo



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lqORtK
via IFTTT

No comments:

Post a Comment