BIDASUBIRWAHO-WhatsApp igiye guhagarara gukora muri izi Smart phones.

Urubuga nkoranyambarwa rwa WhatsApp rwatangaje ko iyi App ikunzwe n’abatari bake hirya no hino ku isi izahagarara gukora muri bumwe mu bwoko bwa smartphones mu guhera tariki ya 01 Mutarama 2018.

Iyi kompanyi yemeje ko WhatsApp izaharikwa ku bantu benshi cyane bayikoreshaga muri bumwe mu bwoko bwa telefoni zitagezweho, aho iyi App izwi cyane izahagarika gukora muri BlackBerry OS, BlackBerry 10, Windows hone 8.0 n’izindi za kera, ku buryo guhera kuwa mbere tariki ya 01 Mutarama 2018 abazaba bakoresha ziriya telefoni batazabasha kongera kuvugurura (Update) WhatsApp yabo ngo byemere.Iyi Kompanyi ya WhatsApp ikaba yatangaje ko izi mpinduka zije mu rwego rwo gukomeza kuvugurura servisi baha abakiriya babo ndetse bavuga ko buriya bwoko bwa smart phones bwavuzwe haruguru hari imwe mu mikoreshereze n’amavugurura bya WhatsApp zidashobora kwakira.

WhatsApp yatangaje ku mugaragaro ko kandi itazakomeza gukora kuri Nokia S40 nyuma ya 31 Ukuboza 2018.Ikindi kandi, ni uko izatangira gukora nabi kuri Android OS Version 2.3.4 n’izindi ziri munsi yayo nyuma y’itariki ya mbere Gashyantare 2020.

 



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2DyOnIt
via IFTTT

No comments:

Post a Comment