Uwahoze ari umukunzi wa Wema Sepetu yahishuye ko kwigira umutinganyi byamwinjirije agatubutse.

Umusore w’umunyamideli wari no muri bahagarariye igihugu cya Tanzaniya mu marushanwa y’abasore bahiga abandi mu bwiza ku mugabane wa Afurika ‘Mister Africa International’ yabereye mu gihugu cya Nigeria, ndetse wanahoze akundana na Wema Sepetu, Calisah yahishuye akayabo k’amafaranga yinjije muri uyu mwaka w’2017 ayakuwe mu kwigira umutinganyi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Ghafla ngo uyu munyamideli Calisah yatangaje ko ubwo yigiraga nk’umutinganyi akambara inkweto z’abagore mu kwezi k’Ukwakira 2017, akifotoza amafoto atandukanye yambaye izo nkweto, byatumye ayo mafoto avugisha abantu batari bake ku mbuga nkoranyambaga, maze ngo yishyurwa na nyiri izo nkweto yamamazaga akayabo k’amashilingi ya Tanzaniya angana na miliyoni 2 ni ukuvuga asaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 772.

Yagize ati:“Ni moja ya dili iliyoniingizia hela nyingi kwa mwaka 2017, mpaka sasa hivi imevunja rekodi, sijawahi pata dili kama ile hata matangazo niliyokuwa nafanya tofauti tofauti hajafiki kwenye ile amount nimelipwa kwenye vile viatu”.

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”kariya kazi ni kamwe mu kanyinjirije amafaranga menshi cyane muri uyu mwaka wa 2017, kaciye agahigo kuko mu bindi biraka bitandukanye nagiye nkora ntacyo ndakora ngo kinyinjirize nka ziriya nkweto”.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2pQDeRk
via IFTTT

No comments:

Post a Comment