Bivugwa ko nyakwigendera Betty Anyokoti w'imyaka 25 yavuye mu rugo iwe agiye mu birori by'umunsi mukuru wa Noheli ku wa Mbere Tariki 25 Ukuboza 2017, akaba yari yagiye mu gace ka Idudi hafi y'aho yari asanzwe atuye n'umugabo. Ubwo umugabo we yamutegerezaga igihe kirekire akabona atinze gutaha ngo yaketse ko uyu mugore yaba yagiye kwishimana n'abandi bagabo.
Umuturanyi w'uyu muryango, William Okunyuku yabwiye Ikinyamakuru Daily Nation dukesha iyi nkuru ko ahagana mu masaha ya sa yine z'ijoro, aribwo uyu mugabo yatangiye gushakisha umugore we aho yaba aherereye dore ko ngo yari yagiye mu birori ari kumwe n'umwana wabo w'imyaka 7 y'amavuko. Ngo ubwo uyu mugabo yabashakishaga yagendaga afite n'umuhoro.
William Okunyuko kandi yakomeje avuga ko ubwo uyu mugabo yabonaga umugore we ngo yahise atangira ku mwuka inabi aho atangiriye kumusobanurira undi ahita amukubita umuhoro yari afite amukata umutwe akurikizaho amaguru n'amaboko.
Abaturanyi babashije kumva umwana arira cyane asakuza bahise bahurura basangaga umugore yamaze gupfa naho umugabo nawe ahita yiruka arabacika mazez bahita bafata umurambo wa nyakwigendera bawujyana ku bitaro bya Iganga.
Umuvugizi wa Polisi mu gace k'uburasirazuba bwa Uganda, James Mubi yatangaje ko uyu muabo wakoze amahano atarafatwa, ngo hakaba hari gukorwa iperereza rikomeye kugira ngo hamenyekane aho yaba yihishe.
Abaturanyi bari bazindukiye mu rugo rw'uyu muryango bumiwe ku bw'umugabo wishe umugore we amaziza ubusa/Photo:Daily Nation
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2C4lPKE
via IFTTT
No comments:
Post a Comment