Ku wa 25 Ukuboza 2017, ku munsi mukuru wa Noheli nibwo aya mashusho yatangiye guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Facebook muri icyo gihugu, agaragaza umuntu w'igitsinagabo agaramye ku buriri, igitsina cye cyafashe umurego kiri hanze ameze nk'uri kwikinisha.
Amashusho amaze gusakazwa, uwashyizwe mu majwi ni Visi Perezida Léonard She Okitundu nk'uko Jeunafrique yabigaragaje ivuga ko ishusho igaragaramo isa n'iye n'ubwo abantu be ba hafi babihakanye bivuye inyuma.
Nyuma yo gusakara kw'ayo mashusho, Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Congo, Félix Tshisekedi abinyujije kuri Twitter yasabye Okitundu kwegura.
Yagize ati “Nyuma yo gutakaza ubudahangarwa, batangira gutakaza n'ubumuntu. Ndasaba ko Minisitiri wa Kabila, She Okitundu yegura nyuma yo gusakara kw'amashusho y'urukozasoni amugaragaza. Ni ishyano kuri RDC."
Ishyaka rya LUCHA naryo ritavuga rumwe n'ubutegetsi ryasabye ko uyu muyobozi yakwegura aho ryamugereranije n'uwari Minisitiri w'Itumanaho n'ikoranabuhanga, Enock Sebineza Ruberangabo nawe wigeze gushyirwa ahagaragara mu mashusho arimo kwikinisha ubwo yari mu biro bye mu mwaka ushize wa 2016 akaza kweguzwa kuri iyi mirimo na Perezida Joseph Kabila.
Ntabwo uwakwirakwije ayo mashusho aramenyekana, icyakora ubusanzwe akunze gushyirwa hanze n'abagabo cyangwa abagore bakundanaga, bakaza gushwana bafite amabanga nk'ayo baziranyeho.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2pQ2hEb
via IFTTT
No comments:
Post a Comment