Ibi Perezida Trump yabigaragaje akoresheje urubuga rwa Twitter, aho yavuze ko isura y'urwo rwego yanduye cyane ku buryo ari bwo bwa mbere bibaye mu mateka yarwo muri iki gihugu cy'igihangange.
Perezida Trump aherutse kwirukana Michael Flynn wari umujyanama we mu rwego rw'umutekano kubera kubeshya FBI ku birebana no kuba yaravuganye n'abayobozi b'Uburusiya. Gusa Trump yahakanye ko atasabye James Comey yirukanye ku buyobozi bwa FBI guhagarika iperereza kuri Michael Flynn.
Perezida Trump yongeye kwotswa igitutu ku birebana n'ibyo yari azi cyangwa se yavuze ku Barusiya Flynn yavuganye nabo. Trump asa nk'aho yahinduye ibyo yavuze mbere mu butumwa bwa Twitter asa nkuvuga ko yari azi ko Bwana Flynn yabeshye FBI.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abanenga Trump baramushinja kuba yarabangamiye ubucamanza igihe yasabaga James Comey kudakurikirana Michael Flynn.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2ATpCK0
via IFTTT
No comments:
Post a Comment