Abayoboke b'ishyaka PCD bahuriye mu karere ka Muhanga basobanurirwa ibyo basabwa mu kwitegura amatora y'abadepite azaba mu mwaka utaha banashishikarizwa kwiyamamaza.
Ku itariki 02 Ukuboza, abayoboke b'ishyaka Riharanira Demukarasi Ihuza abanyarwanda (PDC) baturuka mu Ntara y'amajyepfo bahuriye mu karere ka Muhanga n'abayobozi bakuru b'iri shyaka.
Umuyobozi w'iri shyaka Agnes Mukabaramba yatangaje ko mu byatumye bahura hari harimo no gusobanurira abayoboke babo ibigendanye n'amatora y'abadepite kugirango babashe kuyitegura no kwitegura gutanga kandidatire zabo.
Ati: ”Umwaka utaha wa 2018 mu kwezi kwa 9 dufite andi matora y'abadepite nabyo rero biri mubyari byatuzanye, twagombaga kubivugaho tukitegura, abayoboke bacu bakamenya ayo matora icyo ari cyo n'uko akorwa tukanabashishiriza ko bashobora no kuba abakandida b'ishyaka ryacu bakabyitegura kuko umuntu ntabwo abirota ngo ahite ajya kwiyamamaza.”
Mukabaramba kandi yanatangaje ko abayoboke b'iri shyaka banasobanuriwe gahunda y'ibikorwa y'imyaka irindwi ya Manda ya Perezida Kagame dore ko mu matora ya Perezida yabaye muri uyu mwaka ari we bari batanzeho umukandida.
Ati :”Twese iyi gahunda ya guverinoma tuyiheruka nyakubahwa Perezida Kagame ayamamaza, ibikorwa yagiye avuga azageza ku banyarwanda twabisobanukiwe abayoboke bacu bensi ntabyo bari bazi ariko babisobanukiwe.”
Hirwa Thierry uhagarariye urubyiruko rw'iri shyaka na we yavuze ko bagomba gufata iya mbere mugushyira mu bikorwa iyi gahunda ya Perezida Kagame kuko ngo na bo yari umukandida wabo.
Ati :” Urahare rwacu mbere na mbere ni ugushishikariza abayoboke bacu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, RPF murabizi mwese ko ari moteri y'igihugu kuko nk'umo mubizi nyakubahwa Perezida Kagame natwe yari umukandida wacu, rero natwe tugomba gufata iya mbere tumufasha gushyira mu bikorwa gahunda yatweretse y'imyaka 7”
Umuyobozi w'iri shyaka yanavuze ko uretse kumenyakanisha iyi gahunda ya Perezida Kagame y'imyaka irindwi bagirango banayitangeho ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2npSovR
via IFTTT
No comments:
Post a Comment