Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yemereye Munsenyeri wa Diyoseze ya Kibungo, Antoni Kambanda kumusabira ubufasha bwo kurangiza neza urusengero rwatashywe no kwishyura amadeni rurimo Perezida wa Republika nk'uko abyifuza.
Mu muhango wo gutaha Diyoseze ya Kibungo , Minisitiri w'Intebe yashimye abaturage abasaba gukomeza kubaha Imana ndeste bubaha gahunda za Leta.
Minisitiri w'Intebe Eduard Ngirente yagize ati,”Twishimiye kwifatanya n'abakirisitu bo muri Dioseze ya Kibungo, Perezida wa Repubulika arabashima cyane ku ruhari mukomeje kugaragaza mu kubahiriza ibikorwa bya Leta batanga Mituele de santé uko bikwiye, muri abo gushimirwa kuba mukomeje guteza imbere gahunda ya Leta yo gukoresha iby'iwacu (Made in Rwanda), kandi nijeje Musenyeri Kambanda Antoni n'intama aragiye ko icyifuzo cye ndi bukigeze kuri Nyakubahwa Perezida wa Lepubulika Paul Kagame”
Mu muhango wo gutaha Diyoseze ya Kibungo byabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 2 Ukuboza 2017, Minisitiri w'Intebe Eduard Ngirente yemereye Munsenyeri w'iyi Diyoseze kumusabira ubufasha kuri Pererezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.
Umuhango wo gutaha iyi kiliziya wari witabiriwe n'abanyacyubahiro bakomeye mu nzego bwite za Leta ndetse no muri Kiliziya.
Intumwa ya Papa mu Rwanda, munsenyeri Andre, yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko roho nzima itura mu mubiri muzima, ariyo mpamvu tugomba gukora uko dushoboye tukaba ahantu hazima.
Yaboneyeho umwanya wo gushima abitabiriye igikorwa cyo gutera inkunga inyubako ya Diyoseze ya Kibungo mu bihe bitari byoroshye byo kubona amafaranga.
Iyi Diyoseze yuzuye isabye imbaraga z'inzego zitandukanye gusa bikaba byarasabye abakirisitu bakomoka muri iyi Diyoseze kugira uruhari rugaragara muri iki gikorwa aho abakirisitu batanze asaga 18,629,295Frw wongeyeho n'Imiganda.
Padiri mukuru wa Diyoseze ya Kibungo, Murinzi Didas yavuze ko Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abasaga ibihumbi 20, ikaba yaratwaye asaga 436, 519,347Frw,harimo ayatanzwe n'abakirisitu 18,629,295Frw ndetse andi akaba yaravuye mu baterankunga ukongeraho n'ideni rya banki ringana na Miliyoni 74.
Padiri mukuru Murinzi Didas
Diyoseze ya Kibungo yashinzwe mu 1968 ikaba iri kwishimira yubile y'imyaka 50 imaze ibayeho , ifite abakilisitu basaga 365,358, Paruwasi 18 ndetse n'ingo z'abihaye Imana zigera kuri 27.
Musenyeri wa Diyoze ya Kibungo Antoine Rambanda yashimye abakirisitu bitanze
Abaririmbyi ba korali Twamamaze
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2Aq5oEm
via IFTTT
No comments:
Post a Comment