Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihgu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera, yamaze impungenge abafite ubumuga babangamiwe no kutabona insimburangingo bifashishije Mituweri abizeza ko ikibazo cyabo kirimo kwigwaho kandi ko kizakemuka ku buryo bubanogeye.
Mu muhango wo kwizihihiza umunsi Mpuzamahanga w'abafite ubumuga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera, yabwiye abafite ubumuga ko batagomba kwiheba kuko Leta y'u Rwanda ibazirikana buri munsi, aboneraho umwanya wo kubamara impungenge ku kibazo cyo kwivuza no kubona insimburangingo bakoresheje ubwisungane mu kwivuza.
Dr. Mukabaramba Alvera yagize ati: “ibyuma by'insimburangingo n'inyunganirangingo birahenda, ariko Leta igiye gufatanya n'ibigo bitunganya insimburangingo n'inyunganirangingo abafite ubumuga bage babibona hakoreshejwe mituweri, ni byiza ko ubu ibiganiro byo kwiga uko bazajya bahabwa ibi bikoresho kuri Mutuel byatangiye ku mpande zombi kandi nizeye ko bizavamo igisubizo cyiza”
Umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga wizihijwe ku Isi yose, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: ”Impinduka ziganisha ku Iterambere kandi ridaheza”
Ku rwego rw'igihugu, ibirori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga wizihirijwe mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Gahini ahuzuye ikigo kigiye kujya gifasha abafite ubumuga kubakorera insimburangingo ndetse n'inyunganira ngingo.
Perezida w'Inama nkuru y'abafite ubumuga mu Rwanda, Niyomugabo Dormalis, ashima intambwe Leta y'u Rwanda imaze gutera mu korohereza abafite ubumuga ariko kandi avuga ko hakiri byinshi Leta ikeneye kubafashamo bikabafasha gukora ingendo biboroheye ndetse no kubona Serivisi bakeneye biboroheye.
Yagize ati: ”Dufite icyizere gifatika ko hari igihe kizagera ibikenerwa n'abafite ubumuga bakabona ibyo bifuza byose, bakubakirwa inzira ziborohereza ingendo, imodoka ziborohereza urugendo ndetse bakabona n'ibindi bikoresho bibafasha kubaho bisanzuye nk'abandi”
Bamwe mu bamaze gukorerwa ndetse n'abakiri gukorerwa insimburangingo, bishimiye cyane bikomeye umushinga wa CBM wabafashije bakaba batangiye kubaho nk'abandi bafite ingingo zuzuye.
Mutuyemariya Alphoncine w'imyaka 13 wacikirije ishuri ari mu mwaka wa gatanu w'abanza yagize ati: “Barimo kunkorera igice kizasimbura akaguru kanjye kacitse mu mezi ane ashize, ibintu numva bizamfasha kubaho ntishisha bagenzi banjye ndetse ninongera kubona amaguru yange yose nzahita nsubira mu ishuri”
Musenyeri w'Abangilican, Birindabagabo wafatanije n'Umuryango Mpuzamahanga wa Gikirisitu ufasha ababana n'ubumuga mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere, CBM, yashimye cyane imbaraga Leta ikomeje gukoresha mu kwegereza ibikorwa remezo abaturage ndetse aboneraho no gushima abaterankunga ba CBM babafashije kubaka inyubako ikorerwamo inzimburangingo n'inyunganirangingo.
Umunsi Mpuzamahanga w'abafite ubumuga wizihizwa ku itariki ya 3 Ukuboza buri mwaka, washyizweho n'umuryango mpuzamanga wita ku bantu bose bafite ubumuga mu 1892.
- Dr. Alivera Mukabaramba na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba
- Ibihembo bitatu byari bigiye guhabwa abagize uruhari mu gufasha ababana n'ubumuga
- Mutuyemariya Alphonsine yizeye gusubira ku ishuri namara kubona insimburangingo
- Umunyamabanga wa Leta ushinze imibereho myiza y'abaturage ashyikiriza igihembo Musenyeri w'Abangilican yageneye Leta kubera gufasha abafite ubumuga
- Ababana n'ubumuga bari baturutse impande zose
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2kkBhKs
via IFTTT
No comments:
Post a Comment