Huye: Umubyeyi yabyaye abana babiri b'abakobwa bafatanye

Uyu mubyeyi Kanakuze Anastasie, w' imyaka 30, yabyaye ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, kugeza magingo aya we n'abana be yabyaye bafatanye ni bazima ubu baronka, banywa amata ndetse baranituma neza nk'uko ubuyobozi bw'ibitaro bya bwa CHUB bubitangaza.

Inzobere mu bijyanye no kubaga abantu ndetse akaba anahagarariye ibikorwa by'ubuvuzi mu bitaro bya CHUB,Dr Christian Ngarambe, yavuze ko aba bana bavutse neza bo n'umubyeyi wabo bakaba ntakibazo bagize, gusa ngo ntibaramenya neza ibice by'umubiri bahuriyeho kugira ngo bamenye neza niba babatandukanya.

Dr. Ngarambe Christian, yanavuze ko bateganya kuzabapima mu cyumweru gitaha hanyuma nibarangizza kubapima batangire babakurikirane ndetse hanarebwe uburyo bwo kubatandukanya.

Uyu mubyeyi Kanakuze yari asanzwe afite abana 3, iyi akaba ari inshuro ya kane yari abyaye gusa ariko akaba ababyarira iwabo mu rugo kuko ubusanzwe nta mugabo yigeze ashakana nawe.

Uyu mubyeyi uvuga ko azagorwa bikomeye no kurera aba bana ngo kuko asanzwe mu kiciro cya mbere cy'ubudehe kandi ngo n'umugabo wamuteye inda y'abo bana yabyaye bafatanye yamuteye umugongo dore ko ngo atigeze anamugeraho mu bitaro mu minsi yose ahamaze.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2jGrzOG
via IFTTT

No comments:

Post a Comment