Perezida wa Zimbabwe yagize Gen. Constantino Chiwenga Vice Perezida we nyuma yo kuba yarayoboye urugamba rwo gukura ku butegetsi 'umukambwe Robert Mugabe.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 28 Ukuboza 2017, Gen. Constantino Chiwenga wayoboye urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Robert Mugabe yarahiriye kuba Vice Perezida wa Zimbabwe.
Ubwo Gen. Constantino Chiwenga yarahiraga, yashimangiye ko agiye kubaha kandi agaharanira amahoro muri Africa yo mu muhora w'Epfo.
Kuva Perezida Emmerson Mnangagwa yajya ku butegetsi, ari guhangana n'abayobozi bitwikiraga imbaraga nke za Robert Mugabe bakanyereza umutungo w'igihugu
Kuri ubu Perezida Emmerson Mnangangwa ari gukurikirana abaminisitiri bahunze igihugu ubwo urugamba rwo guhirika Mugabe rwari rurimbanije barimo Jonathan Moyo, Saviour Kasukuwere na Paddy Zhanda .
Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe (ZACC) kimaze gufunga abari inshuti za hafi na Perezida Mugabe barimo namely Joseph Made, Walter Chidakwa, Ignatius Chombo na Jason Machaya naho Kudzanai Chipanga wari uhagarariye urubyiruko mu Ishyaka rya Zanu PF riri ku butegetsi ndetse na Innocent Hamandishe bakaba bafungiwe kwivanga mu gihe igisirikare cyashakaga gukuraho Robert Mugabe.
Si Gen. Constantino Chiwenga gusa ushyizwe muri Guverinoma ya Zimbabwe kuko abandi basirikare bakomeye bagize uruhari mu guhirika ubutegetsi bw'umukambwe Robert Mugabe nka Gen Maj Sibusiso Moyo wagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga nyuma yo kuba ari we watangaje ko Igisirikare kibaye gifashe ubutegetsi.
Abandi basirikare Perezida Mnangagwa yahaye akazi harimo Christopher Mutsvangwa wagizwe Minisitiri w'itumanaho ndetse na Victor Matemadanda amugira ushinzwe ingabo zavuye ku rugerero.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2lnpU1s
via IFTTT
No comments:
Post a Comment