Donald Trump yanenze FBI abeshyuza ibyo gukurikirana umujyanama we

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yanenze bikomeye urwego rwa America rushinzwe iperereza ry'imbere mu gihugu FBI, ndetse ahakana ibyo kuba yarasabye FBI gukora iperereza k'uwari umujyanama we mu by'umutekano.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Donald Trump yanenze imikorere y'urwego rushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu, FBI ku mikorerere yarwo idahwitse nyuma yuko rutangaje ko arimo gukora iperereza ku muntu wari umujyanama we mu by'umutekano.

Perezida Trump yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba yarasabye FBI gukora iperereza ku wari umujyanama we ku byo yaba yaravuganye n'abayobozi b'Uburusiya.

Trump avuga ko kuva America yabaho ari bwo igize urwego rushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu rufite imikorere mibi cyane.

Michael Flynn yirukanwe ku mwanya w'Ubujyanama bwa Perezida Trump nyuma yo gukekwaho ko yaba yarabeshye FBI kubyo yaganiriye n'abayobozi b'Uburusiya.

Trump waranzwe no kwivuguruza mu butumwa bwe yavuze ko atigeze asaba James Comey wirukanwe ku buyobozi bwa FBI kuba yakora iperereza kuri Michael Flynn wari umujyanama we mu rwego rw'umutekano.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2AR4TWY
via IFTTT

No comments:

Post a Comment