Abanyarwanda batandatu bafungiwe muri Uganda

Urwego rw'Ubutasi muri Uganda rufunze abanyarwanda batandatu harimo abagore bane n'abagabo babiri gusa icyo bafungiye kikaba kitarajya ahagaragara.

Abagore bane n'abagabo babiri biravugwa ko bafunzwe mu cyumweru gishize n'inzego z'ubutasi muri Uganda.

Abanyamategeko bunganira Abanyarwanda batandatu bafunzwe n'inzego z'iperereza muri Uganda barasaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Claudette Ninsiima ufite umugabo umwe mu bafunze yavuze ko ataravugana cyangwa ngo abone umugabo we, Herbert Munyangaju, kuva ku wa Gatatu w'icyumweru gishize.

Bivugwa ko yatawe muri yombi n'abagabo bari bafite intwaro ari mu kabari I Kampala kandi ubu afunzwe n'urwego rw'ubutasi rwa gisirikare.

Madamu Ninsiima Claudette akomeza avuga ko afite impungenge z'umutekano w'umugabo we.

Yagize ati: "Sinzi niba atekanye, niba akiri muzima nifuza kumubona nkamenya impamvu afunzwe, ubwoba mfite ni uko azicwa urubozo akaba yakicwa cyangwa agakorerwa ibindi bisa nabyo."

Umunyamategeko wunganira abatawe muri yombi, Eron Kiiza, avuga ko abo yunganira baguye mu mutego w'ubushyamirane bwa dipolomasi hagati y'u Rwanda na Uganda.

Yagize ati, "Tuzi ko hari ubushyamirane hagati y'u Rwanda na Uganda. Ubushyamirane ubwo ari bwo bwose hagati y'ibihugu bituranye ni ikintu gikomeye ariko twizeye ko bitazakomera kurusha uko bikomeye ubu kubera ko Abagande n'Abanyarwanda benshi bari kubihangayikiramo."

Umuvugizi w'ingabo za Uganda, Brigadier Richard Karemire, yanze kuvuga byinshi kuri ibi bibazo abwira BBC dukesha iyi nkuru ko bireba urwego rw'imibanire hagati y'ibihugu kandi ko bizakemurwa mu nzira za dipolomasi.

Biracyagoye kumenya impamvu iri ku isonga y'umwuka mubi uri kugaragara hagatiy'u Rwanda na Uganda.

Ibi bije mu gihe Ikinyamakuru gikomeye muri Uganda, "Red Pepper", cyandika amakuru ashyira hanze amabanga cyafunzwe ubwo cyasohoraga inkuru yavugaga ko perezida Yoweri Museveni yageragezaga guhirika ku butegetsi Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame.

BBC ariko yasoje iyi nkuru yayo ivuga ko leta ya Uganda yahakanye iri fungwa ry'aba banyarwanda, hamze iminsi havugwa ihohoterwa ry'Abanyarwanda bajya muri Uganda kko hari n'uherutse kuzanwa witwa Gatsinzi Fidele warangiritse cyane akavuga ko ari iyica ruboze yakorewe ubwo yafatwaga n'urwego rw'ubutasi bwa Uganda bufatanyije n'abarwanya u Rwanda bacumbikiwe muri icyo gihugu.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2Ckqmpm
via IFTTT

No comments:

Post a Comment