Urukiko rwamaganye izina ababyeyi bise uruhinja kubera inyuguti zirigize

Mu gihugu cy'u Bufaransa, ababyeyi bababajwe no kumva urukiko rwanga izina bahaye imwana wabo ku mpamvu zuko iryo zina rifitemo inyuguti itari mu rurimi rw'igifaransa.

Mu kwezi kwa Gicurasi aba babyeyi bibarutse umwana bamwita Fañch nk'izina rya kabiri (iryo mu Rwanda dukunze kwita irya gikirisitu).

Gusa ubwo aba babyeyi bari bagiye kwandikisha uyu mwana, ku itariki 11 Gicurasi 2017, ushinzwe irangamimerere yanze kwemera ko bamwita Fañch bituma bajya mu nkiko.

Urukiko rw'ahitwa Quimper kuri uyu wa gatatu rwemeje ko iri zina ritemewe mu mategeko y'u Bufaransa.

Aba babyeyi bahise bafata umwanzuro wo kujurira mu rukiko rukuru kuko bumva ko bafite uburenganzira bwo kwita umwana wabo izina bifuza, bityo ngo kwanga izina Fañch bise umwana wabo babifata nko kurenganywa.

Iri zina ngo urukiko rwaryanze rushingiye ku kuba harimo inyuguti ya ñ ubusanzwe idakoreshwa mu gifaransa.

Umucamanza yagize ati: "Mu gihe ababyeyi bita abana babo amazina y'amakirisitu, baba bagomba kumenya aho bagarukira, bakirinda gukoresha inyuguti ziriho ibimenyetso bidakoreshwa mu rurimi rw'igifaransa!"

Urukiko ruvuga ko inyuguti ziriho turiya tumenyetso dusa na s iryamye zikoreshwa muri arufabe z'icyesipanyolo, bityo ngo kwemerera ababyeyi kwita amazina arimo iyo nyuguti baya ari ukurenga ku itegeko rishimangira ubumwe bw'igihugu n'uburinganire budaheza kubera inkomoko.

Se w'uyu mwana witwa Jean-Christophe Bernard yavuze ko umwanzuru w'urukiko wababereye ko kwikorera ibuye bityo ngo ntabwo bigomba kurangirira aho ashimangira ko byanze bikunze umwana we agomba kwitwa izina bamuhitiyemo.

Fañch ubusanzwe ngo ni ijambo rituruka mu rurimi ruvugwa muri Britaniya, rizwi cyane ku banditsi babiri ari bo Fañch Peru na Fañch Broudig.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2x2oUVR
via IFTTT

No comments:

Post a Comment