Umwana agomba gusomerwa ibitabo kuva akiva mu nda

Impuguke mu burezi no mu bijyanye n’amasomero zemeza ko gusomera umwana ukiri mu nda ndetse n’umaze igihe gito avutse bituma akura akunda gusoma ndetse akaba amenya ubwenge kurusha utarabikorewe.

Mu masomero atandukanye habamo ibitabo byagenewe abana kuva bagisamwa kugeza ku myaka 18. Mu gihe cy’ubuzima bw’umwana cya mbere, umubyeyi ni we uba ufite inshingano zo kumusomera, nk’uburyo bwo kubimukundisha no kurushaho kumufungura mu mutwe.

Pacifique Mahirwe ushinzwe igice cy’abana muri Kigali Public Library, isomero rya Leta riherereye Kacyiru, avuga ko iyo umugore atwite umwana yumva ibibera hanze ku buryo n’iyo amusomeye abasha kumva.

Ngo iyo umwana yavutse ageze igihe cyo kureba, hari ibitabo byamugenewe bifite amabara y’umweru n’umukara kuko ari yo aba abasha kubona, bifite igihu gikomeye ndetse n’ibishushanyo byinshi.

Kukimubumburira byonyine biba bihagije ngo azibuke ibyo yumvise cg yabonye mu gihe azaba yongeye kubibona indi nshuro.

Ngo bimufasha gukura mu bitekerezo, ku buryo akura akunda gusoma ndetse akanatangira ubushakashatsi akiri ku myaka yo hasi cyane.

Ati “umwana basomeye ibitabo iyo agiye mu ishuri atsinda neza cyane, ntaba ari kimwe n’utaragize ayo mahirwe.”

Gusa kugira ngo umwana atore umuco wo gusoma, umubyeyi na we aba agomba kubikunda mbere. Ku mubyeyi utazi gusoma, ashobora gukoresha ibishushanyo.

Ati “Dukunda kwifashisha urugero rwa Benjamin Carson umuganga wamenyekanye cyane mu gutandukanya impanga zavutse zifatanye, mama we yamukundishije gusoma kandi we ubwe atari abizi aza kuvamo umuntu w’ingirakamaro.”

Avuga ko impamvu abanyaburayi bateye imbere cyane ari uko bazi akamaro ko gutoza abana gusoma kuva bakiri bato bigatuma bakura bafungutse cyane.

Ishami ry’abana muri KPL ryakira abana 150 ku wa gatandatu baje muri gahunda zitandukanye ziba zabateganyirijwe, nko kubasomera udukuru, gushushanya, kureba film n’ibindi.

Yongeraho ko umubyeyi buri munsi agomba guha umwana we iminota byibura 10 yo kumusomera.

Dr Carole Bloch impuguke mu by’uburezi yo muri Afurika y’Epfo avuga ko iyo umugore atwite agomba gutangira kuririmbira umwana uri mu nda, akamusomera udukuru mu rwego rwo kugirana itumanaho n’umwana, ngo bimufasha kugira ubumenyi ku biri kubera ku isi.

Ngo ni ibintu bimuhuza n’umubyeyi mu buryo bw’amarangamutima no gushyikirana, bikanatuma ubwenge bwe bukura kurushaho

“iyo umubyeyi yatangiye gusomera umwana akiri mu nda, ku mezi icyenda aba yaratangiye kurambura amapaji y’igitabo.”

Izi mpuguke zivuga ko ku mubyeyi utaratangiye gusomera umwana we hakiri kare bitarangiye, bashobora kubitangira mu gihe icyo ari cyo cyose umwana atarageza imyaka 18.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro Olivier Rwamukwaya avuga ko bari gushyira imbaraga mu gutuma gusoma biba umuco, nk’imwe mu mzira yo kuzamura ireme ry’uburezi nk’uko baherutse kubisabwa na Perezida Paul Kagame

Ngo hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo gusoma bive mu ishuri bijye mu muryango, ababyeyi bafatanye n’abana babo gusoma.

Bimwe mu biri gukorwa ni ugukorana n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abanditsi mu kongera umubare w’ibitabo cyane cyane ibiri mu Kinyarwanda dore ko noneho integanyanyigisho yo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa kane w’amashuri abanza iteguye mu Kinyarwanda

Kuri ubu, ibitabo by’ikinyarwanda bihari ni bike ku buryo igitabo kimwe kifatanya abana batatu, ariko hari intego yo kugira igitabo kimwe ku mwana kandi akagitahana iwabo nk’uko Rwamukwaya abivuga

Ubu mu Rwanda umubare w’abantu bazi gusoma mu Rwanda uri ku ijanisha rya 70%, intumbero ikaba ari ukugera kuri 90% muri 2020

Uyu munsi ni bwo hijihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma, hahita hanatangizwa ku mugaragaro ukwezi kwahariwe kuzamura umuco wo gusoma mu Rwanda, ku bufatanye bwa MINEDUC n’imiryango itegamiye kuri Leta harimo na Save The Children.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2wO3ddw
via IFTTT

No comments:

Post a Comment