Umusirikare wa Nigeria witwa Charles Sea aherutse gutangaza amakuru y’uko yari abayeho na bagenzi be mu ntambara baheruka kurwana bahanganye n’umutwe wa book Haram, uyu musirikare agaragaza uburyo yaryamaga mu mva byacya akajya mu rugamba akarinda avayo nta ngorane ahuye na zo.
Uyu musirikare yanyujije amafoto ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook aherekejwe n’amagambo yo gushima Imana yamurindiye muri uwo mwobo aho yabaga afite ibikoresho bye byose bimufasha kuaho ku rugamba.
Uyu musirikare uvuga ko yarinzwe n’Imana asobanura uburyo yabaga mu irimbi aho yaramburaga akantu mu mwobo wo gushyinguramo akaba ari hoararara gusa mbere yo kuryama akabanza akiragiza Nyagasani bwacya akajya kuzuza inshingano ze.
N’ishapure mu ntoki, uyu musirikare yemeza ko yarinzwe na Nyagasani kuko abenshi muri bagenzi be bahasize ubuzima byongeye abo barwanaga bakaba bari bakaze ariko agatahuka Amahoro.
Ibi ngo yabikoreye kwereka abantu ubuzima bamw mu basirikare babaho mu rugamba ndetse anibutsa abaturage kujya bashima Imana mu bibi no mu byiza.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2y8JoQn
via IFTTT
No comments:
Post a Comment