Umukobwa wa Patrick Karegeya, avuga ko nyuma y’imyaka 3 ishize se yiciwe muri Afurika y’Epfo, amenye abamwishe yabaha imbabazi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu muhango wo kwibuka se umaze imyaka 3 apfuye, ku wa 18 Gashyantare 2017 mu Bubiligi, Portia Karegeya umukobwa wa Karegeya yabajijwe icyo umunsi wo kwibuka se umusigira mu mutima.
Mu gusubiza iki kibazo, uyu mukobwa yavuze amagambo akubiyemo imbabazi, kubabarira ndetse n’urukundo umutima we ngo ufite, yongeraho ko adakunda kwibaza cyane ku bishe se mu rwego rwo kwanga guheranwa n’agahinda.
Yagize ati “mfite agahinda kenshi ariko uyu munsi ni ukumwibuka, icyo yashakaga mu mahoro y’Abanyarwanda, njyewe ndimo gutekereza amahoro dushobora kugira muri twebwe, ngerageza kuticara mu gahinda cane cane”.
Ubwo yabazwaga ku cyo yaba atekereza ku bishe se, niba yabababarira abaye abamenye, yasubije agira ati “Yego, ubwo se wakomeza utababarira? Naho kuvuga ngo, ah, ah [Ikinyarwanda kirimo kunanira] yeah ni ukubababarira gusa kubera nabo ntabwo babayeho neza kubaho uri umwicanyi,… njyewe numva, ahubwo njya mbasengera, njyewe nagize ubuzima bwiza, papa wanjye yari mwiza, ubuzima bwanjye ngirango ni bwiza”.
Abanje kwisegura ku bw’Ikinyarwanda ke avuga ko ari gike yavangaga n’izindi ndimi (Icyongereza & Igifaransa) kubera amagambo yacyo yamubanaga make, yakomeje agira ati “Mukomeze mube abantu beza, buri muntu agomba kwifata, akagira imico myiza, nicyo cy’ingirakamaro,…”.
Ku wa 1 Mutarama 2014, nibwo hamenyekanye urupfu rwa Karegeya Patrick, asanzwe yiciwe muri Hotel ‘Michelangelo Towers’, mu gace ka Sandton, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Muri Nzeri 2014, nibwo Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yasoje iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya kandi ngo, ababigizemo uruhare bamaze kumenyekana.
Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika, umuvuguzi w’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha ‘Hawks’, Kapiteni Paul Ramaloko yavuze ko ibyavuye mu iperereza byamaze gushyigikirizwa ibiro bishinzwe ubushinjacyaha.
Aha yavuze ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamaze kumenyekana kandi ko dosiye yabo yamaze gushyikirizwa ibiro bikuru bishinzwe ubushinjacyaha, ari na byo bizafata icyemezo niba abo bantu bakwiye gushyikirizwa urukiko. Urupfu rwe rukaba rwarabaye amayobera dore ko ibyavuyemo bitaratangazwa.
Patrick Karegeya yahoze ari umuyobozi mu gisirikare cy’u Rwanda, yabaye umuyobozi w’ iperereza ryo hanze y’igihugu mu ngabo z’u Rwanda, ku wa 13 Nyakanga 2006 Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije icyaha cy’ubugande no gutoroka igisirikare.
Icyo gihe urukiko rwamukatiye igifungo cy’amezi 6, no kwamburwa amapeti ya gisirikare. 2011 Karegeya yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 adahari, icyo gihe yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo aho afatanyije na bagenzi be bashize ishyaka RNC rirwanya Leta y’u Rwanda bahozemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2uExGvq
via IFTTT
No comments:
Post a Comment