Umukino wa APR na Rayon wasubukuwe, Rayon Sports itwara igikombe ikinnye iminota 27

Byabaye nk'ibitungura abanyarwanda by'umwihariko abakunzi b'umupira w'amaguru kumva ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rifashe umwanzuro wo guhagarika umu umukino nyuma y'uko umuriro wari ubuze kuri Sitade ya Rubavu ndetse ukamara iminota igera kuri 30 utaragaruka. Habaye inama igitaraganya yahuje abahagarariye amakipe yombi, abasifuzi ndetse n'abahagarariye Ferwafa bagarukana umwanzuro w'uko uyu mukino usubikwa hakazafatwa umwanzuro nyuma y'amasaha 48.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ferwafa tariki 25 Nzeri ryavugaga ko uyu mukino ugombwa gusubukurwa ndetse hagahabwa agaciro ibitego bibiri ikipe ya Rayon Sports yari imaze gutsinda ndetse n'ikarita itukura yari yahawe Nshimiyimana Imran w'ikipe ya APR FC. Uyu mukino rero wasubukuwe ndetse urangira ikipe ya Rayon Sports ibashije kurinda ibitego byayo bibiri yatsinze ubushize.

Umukino watangiriye ku munota wa 63 dore ko ariho wari ugeze, ikipe ya Rayon Sports yatangiranye imbaraga zitandukanye cyane n'izo abantu bari biteze cyane ko benshi mu bitabiriye uyu mukino bavugaga ko kuba iyi kipe ifite ibitego bibiri izigamye irajya mu kibuga ishaka uburyo yabirinda ntiyinjizwe igitego na mukeba APR FC yakinishaga abakinnyi 10 kubw'ikarita itukura yari yahawe ubushize.

Iyi kipe ya Rayon Sports itwaye iki gikombe ndetse na sheki ya 5 000 000Frw.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2yt1Tel
via IFTTT

No comments:

Post a Comment