Umuhanzi wo mu itsinda “New Voice” akura inganzo kuri Teta Sandra akunda cyane

Rangira na Kibamba bombi bagize itsinda rya New voice.

Umwe mu bahanzi bagize itsinda ry’abana bato babiri “New voice” yatangaje ko mu kwandika indirimbo ahabwa inganzo na Teta Sandra akunda cyane nubwo we atabizi ko amukunda.

Rangira na Kibamba bombi bagize itsinda rya New voice.

Rangira na Kibamba bombi bagize itsinda rya New voice.

Jacque Kibamba na Ragira Christian bagize iri tsinda “New Voice” bavuga ko igitekerezo cyo gukorana iyi ndirimbo na Ziggy 55 cyavuye ku nkuru mpamo y’umusore ubakorera indirimbo.

Kuva mu 2015 aba basore uko ari babiri bihurije hamwe bashinga itsinda rya New Voice, bamaze gukora indirimbo enye zirimo iyo bise Habe namba, iyitwa Visa bakoranye na Umutare Gabby, Nari ngukumbuye, na Ma beauté ari nayo baheruka gukorana na Ziggy 55.

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Ma Beauté’ bakoranye na Ziggy 55, ngo bagiye kurushaho gushyira imbaraga muri muzika yabo barusheho gutera imbere.

Indirimbo zose bahimba ngo ziba zishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima bwabo cyangwa n’ubw’abandi bumvise.

Ragira ati “Indirimbo zacu zose duhimba ziba zishingiye ku nkuru mpamo nk’iyi ndirimbo duheruka gukorana na Ziggy 55, igitekerezo twakivanye ku musore udukorera indirimbo.

Yagiye mu rukundo n’umunyamakuru witwa Aimé Beauté Mushashi, nyuma yo kubona ko imyitwarire ya producer wacu igenda ihinduka byaduhaye inganzo bituma twandika iyi ndirimbo.”

Kibamba we avuga ko Sandra Teta ari umwe mu bakunda kumufasha iyo yandika indirimbo. Yagize ati “Njye umuntu untera gukora mu nganzo buri gihe ni Sandra Teta, ndamukunda cyane kandi sinzi nimba abizi. Gusa njye iyo mpanga indirimbo ni umwe mu  bampa ‘inspiration’ bitewe n’uburyo mukunda.”

Uretse kuba biyandikira indirimbo, abagize New Voice bavuga ko bagiye banandikira abandi zirimo nk’iyitwa Nkeneye umukunzi ya Princess Priscilla, Musimbure ya Jolis Peace, umutaka ya Mico n’izindi.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2eL2vE4

No comments:

Post a Comment