Uhuru Kenyatta urimo kongera kwiyamamaza nyuma yuko amatora yari yatsinze yaburijwemo n'urukiko rw'ikirenga, yavuze ko yiteguye kongera gutsinda Raila Odinga bahanganye, gusa yagaye urukiko rw'ikirenga kuburizamo amatora avuga ko icyiza rwari gukora ari ugusaba isubiramo ry'ibarura ry'amajwi ahio gusubiramo amatora yose.
Ibi Kenyatta yabitangaje kuri uyu wa 07 Nzeri ubwo yari ari kumwe na Visi Perezida we William Ruto, yavuze ko ishyaka rya Jubilee ahagarariye rifite amateka akomeye aryemerera gutsinda amatora muri Kenya.
Kenyatta ngo yizeye gutsinda Raila Odinga uhagarariye ihuriro ry'imitwe ya Politiki y'abatavuga rumwe na Leta agashimangira itsinzi ye iherutse kuburizwamo n'urukiko rw'ikirenga.
Yagarutse ku cyemezo cyo gusubiramo amatora avuga icyari kuba kiza ari ukubasaba gusubiramo ibarura ry'amajwi. Ati: "Twagombye kuba twarasabye ko hasubirwamo ibarura ry'amajwi kugirango tubereke ko twabatsinze, ariko ntacyo reka twongere duhurire mu matora."
Dailynation yatangaje ko Kenyatta yemeje ko yari yatsinze amatora yo kuwa 08 Kanama, ariko avuga ko bitewe nuko akunda amahoro kandi akubaha amategeko, ngo yemeye gusubiramo amatora.
Yingingiye abanya-Kenya kumutora agira ati: "Ndabasaba ninginga kugirango munshyigikire muntore munatore ishyaka rya Jubilee, Rizashyiraho Leta izabageza kuri byinshi kuruta abatavuga rumwe badafite icyo bazabaha."
Ruto avuga ko atumva ukuntu Odinga yavuze ko nta cyizere afitiye Komisiyo y'amatora kandi ari yo yabaruye amajwi y'abadepite ikemeza ko hari abadepite bo ku ruhande rw'abatavuga rumwe batsinze amatora.
Ati: "Dufite abadepite bo muri NASA, abaguverineri bo muri MCA batowe mu matora yayobowe na Komisiyo y'amatora, Kuki ubu bwo bavuga ko batizeye iyo komisiyo kandi ari yo yabagize abo bari uyu munsi,bari bakwiye kwegura bagategereza manda nshya."
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wdKncc
via IFTTT
No comments:
Post a Comment