Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017, nibwo abo mu ishyaka rya FDU Inkingi ritemerewe gukorera mu Rwanda, batangiye gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amatangazo avuga ko Ingabire Victoire amaze icyumweru yarishwe n'inzara, kuko uwamugemuriraga ari mu baherutse gutabwa muri yombi na Polisi bashinjwa kuba mu mutwe ugamije guhungabanya umutekano w'igihugu.
Ingabire Victoire Umuhoza ufungiwe muri gereza izwi nka 1930
Nyamara mu kiganiro Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w'amagereza mu Rwanda, yasobanuye uko byifashe n'icyabuze ngo Ingabire Victoire aba atagemurirwa nk'ibisanzwe. Mu bisobanuro bye, CIP Sengabo yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubusanzwe imfungwa n'abagororwa bagaburirwa na Leta, ariko mu gihe hari ugaragaje impapuro za muganga zemeza ko kubera uburwayi atabasha kurya ibyo bahabwa muri gereza, ngo uwo yemererwa kujya agemurirwa amafunguro atamubangamira mu burwayi bwe.
CIP Sengabo akomeza asobanura ko na Ingabire Victoire asanzwe agemurirwa, ariko mu minsi ishize uwamugemuriraga akaba yaratawe muri yombi agatangira gukorwaho iperereza, bityo Ingabire asabwa gutanga amazina y'undi uzajya umugemurira ariko uwo yatanze ngo ntaragera ku buyobozi bwa gereza, cyane ko hari ibisabwa kugirango abyemererwe.
CIP Sengabo Hillary ati: "Si Ingabire gusa, niko bigenda no ku bandi bose. Umuntu wemerewe kukugemurira ashobora kugira impamvu zimutunguye, ashobora no kujya mu mahanga, ashobora no kurwara, ashobora no kuba atagifite ubwo bushake cyangwa ubushobozi bwo kuba yaza kugemurira umugororwa. Uko bigenda rero, uwo mugororwa asimbuza wa muntu, we ubwe abimenyesha gereza, hanyuma uwo yatanze agasabwa amafoto n'imyirondoro ye kugirango ahabwe ikarita azajya yinjiriraho, kugirango nihagira n'ikiba azabibazwe. Ubwose amuzaniye ibyo kurya bihumanye? Ni uburyo bwa security (umutekano). Hanyuma rero Ingabire, umuntu yamenyekanishije ko ari we uzaza, ntabwo araza kugemura urumva si ku ruhande rwacu. Ikindi cya kabiri ntabwo yishwe n'inzara, abafunzwe bose bagemurirwa na gereza kandi ubushobozi bwo kubagaburira burahari. Nanakubwira ko kugeza uyu munsi, kuba batari baza abo mu muryango we, Ingabire nta kibazo anafite, ntatera amahane cyangwa ngo yigaragambye kuko nta kibazo cy'inzara afite".
CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w'urwego rw'amagereza mu Rwanda
CIP Sengabo Hillary agaragaza ko hari abo mu ishyaka rya FDU Inkingi bakora ibintu biba bitaturutse kuri Ingabire Victoire ubwe ndetse batanamugezeho ngo bumve icyo atekereza. Avuga ko n'ubu uwashaka kumusura yamusura ariko ibijyanye no kugemurirwa, Ingabire Victoire ubwe akaba agikorana n'ubuyobozi bwa gereza ngo uwo uzajya amugemurira aboneke, kandi hagati aho akaba afashwa na gereza uko bikwiye.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2x4e6s1
via IFTTT
No comments:
Post a Comment