Ibi Twagiramungu abitangaje nyumam y'iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga ndertse no mu binyamakuru bitandukanye byandikira kuri Murandasi bitangaje ko uyu mukambwe yaba yarapfuye maze urupfu rwe rukagirwa ibanga.
Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017, Twagiramungu Faustin yikomye bikomeye abakwirakwije ayo makuru ndetse anagaragaza ko nta gahunda afite yo kuba yapfa vuba.
Yagize ati " Njyewe ndi muzima,kereka niba baravuze undi Twagiramungu Faustin naho ubundi njyewe ndi muzima.Kereka niba bashobora gutanga irindi tangazo bemeza ahari ko nazutse kuko ndi muzima."
Twagiramungu wumvikanye yikoma cyane iby'ayo makuru yanavuze ko ngo hari abifuza ko yapfa maze ashimangira ko nta gahunda afitanye n'urupfu ko ahubwo atazapfa.
Ati " Abo babyifuza umenya ntazapfa bazategereza igihe kirekire. Njyewe rero ndi kumwe na Mungu kandi ntekereza ko nzaramba."
Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba koko nawe yarumvise ayo makuru n'aho yaba yarayumvise, Twagiramungu yamusubije ko nawe yayumvise koko.
Yagize ati " Ayo makuru nanjye nayumvise nk'uko nawe wayumvise, kuko nta wigeze antumaho kuko urumva ko ubwo nari nanapfuye ntibari kuvuga ko bantumyeho, n'iyo nari ndi i kuzimu ntawari kubimbwira."
Twagiramungu Faustin yabaye Minisitri w' intebe w' u Rwanda mu kuva mu mwaka w'i 1994 kugeza 1995,yaje kwiyamamariza mu matora muri 2003 ku mwanya wa Perezida aho yaje gutsindwa na Perezida Paul Kagame bari bahatanye icyo gihe.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2xC6N9r
via IFTTT
No comments:
Post a Comment